Umunyeshuri muri kaminuza ya Kigali yahawe urwamenyo kubera icyongereza yavuze ubwo habaga graduation.

Abagera ku 1826 barangije muri Kaminuza ya Kigali (UoK), mu cyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu bahawe impamyabumenyi basabwa kujya gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije igihugu. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, mu Intare Conference Arena witabirwa n’abarangije amasomo, ababyeyi n’abo mu miryango yabo, abayobozi bakuru ba UoK, abafatanyabikorwa n’abashyitsi batandukanye.  Ababyeyi bagiye ku ishuri bashinja ko ryigisha abakobwa babo ubutinganyi bahagaba igitero.

Abarangije amasomo bize mu mashami arimo Uburezi (Education), Ubukungu n’Ubucuruzi (Business and Economic), Amategeko (Law) n’Ikoranabuhanga (Computer information technology). Ubwo uyu muhango warangiraga, bamwe mu banyeshuri barangije amashuri bagiranye ibiganiro n’itangazamakuru kugira ngo bagaragaze uko biyumva.

Hari umunyeshuri umwe wabaye indirimbo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter kubera icyongereza yasubijemo ubwo yaganiraga na Radiotv10, kuburyo umuntu wese wabyumvaga yahitaga agereranya uburyo umuntu urangije kaminuza yaba avuga icyongereza nk’icyo, kuburyo byatumye bamwe batangira kubigiraho ikiganiro abandi bakabijyaho impaka nyinshi cyane.

Muri video yacicikanye kuri twiiter, abantu benshi bagatanga ibitekerezo nyuma yo kuyibona, uwitwa Fabrice Mukunzi we yanagaragaje ko uretse icyongereza ahubwo n’ibitabo basabwa kwandika muri kaminuza ntawandika umwimerere ahubwo byose bakoporora ubundi bakajya kubitanga nk’igitabo, bityo aheraho avuga ko ibyo bitatungura abantu kumva umunyeshuri ukora ibyo yanavuga icyongereza cyitwa ko gipfuye.

Murara Ventos yagize ati “Ikibazo ni kaminuza ziri hanze hano zishakira amafaranga aho gutanga ubumenyi. Reba confidence Afite? Ariko ubanza yari afitemo amacupa menshi.”  Bosco Kanama yagize ati “Ntaho bihuriye n’umunyamahanga wavuze akanyarwanda gake tukamuha amashyi, buriya tujye tumenya gutandukanya uririmi uvuga nko kwishimisha n’ururimi ukoresha mukazi ka buri munsi cyangwa rumugaburira. Kandi tujye twibukako izo ndimi kuri twe ziba ari itegeko (international).”

Inkuru Wasoma:  Umugore yicanye ubugome umugabo we kubera amafaranga 500frw

Abandi bakomeje bavuga ko ariko ahanini biterwa n’uburezi busigaye buri mu Rwanda, aho umunyeshuri asigaye yiga azi ko nta gusibira biraba kuri we, bityo akiga adashyizeho umwete bitandukanye na mbere, hari n’abavuze ko nanone barenganya kaminuza kuko yita ku mafranga irahabwa n’abanyeshuri aho kwita ku masomo cyangwa se ubumenyi umuntu azacyura cyangwa se ubwo yazanye, hari n’abatangaje ko abantu batagatewe ishema no kumenya icyongereza byibura ahubwo bakabanza bakamenya n’ikinyarwanda.

Kuva mu myaka yashize ijambo uburezi rikunze kuvugwa cyane mu buryo butandukanye na mbere, ariko byose bikaba byaratewe n’uko haje uburyo bwemerera buri munyeshuri wese kuva mu mashuri yo hasi kwiga kandi umwaka warangira akimuka hatitawe ku manota yagize, hari n’ababyeyi  bajya ku bigo gusabira abana babo ko basibira, ubuyobozi bw’ikigo bukanga buvuga ko agomba kwimuka nk’uko bamwe babibwiye IMIRASIRE TV, ibyo bigatuma abanyeshuri bazamuka nta bumenyi bafite bw’ibanze, aho akenshi bifuza ko hazasubiraho uburyo bwa kera umunyeshuri akimuka kuko afite amanita ahagije.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved