banner

Umunyeshuri utitwaje igikombe cy’irangi ntahabwa impamyabushobozi (diporome) ye.

Ubuyobozi bw’Ishuri ryigenga APARUDE mu Karere ka Ruhango, buvuga ko abarebwa n’iki gihano rusange cyo kuzana irangi baje gutora impamyabushobozi ari abanyeshuri barangije umwaka ushize wa 2021-2022 bategereje kuza gutwara impamyabushobozi zabo. Umuyobozi w’iki Kigo Ngaboyayesu Jacques yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko  abigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mashami 2,  umwe muri bo yanditse ku gikuta cy’ishuri.

Ngo abanyeshyuri babajijwe uwakoze iri kosa bararuca bararumira. Ngaboyayesu avuga ko Ubuyobozi bumaze kubona ko bamukingiye ikibaba, bwafashe icyemezo cy’uko bose bagomba guhanwa batanze igikombe cy’irangi ryo kuhasiga. Ati “Ntabwo twabaciye amafaranga, ahubwo twasabye ko buri wese atanga igikombe cy’irangi mbere yuko atwara Impamyabushobozi ye.” Yavuze ko icyatumye bafata iki cyemezo, ari uko banze kuvuga uwabikoze tubona ko nta kindi twakora.

Ati “Igihano cyo cyamaze gufatwa bazaze bitwaje ibyo bikombe by’irangi mbere yo gufata izo mpamyabushobozi.” Cyakora uyu Muyobozi avuga ko  abo banyeshuri nyuma baje gusaba imbabazi bose, badusezeranya ko bagiye kwishyura umukozi uzahasiga, ariko ibyo tubitera utwatsi tugumishaho igihano. Bamwe mu babyeyi barerera muri iri Shuri  bavuga ko badashyigikiye ukekwaho ayo makosa, ariko bagatangazwa no kuba aho uwo Munyeshuri yanduje hagomba guhwana n’ibihumbi 408000 by’uRwanda.

Inkuru Wasoma:  Abanyerondo bakubise umugabo bamugira intere.

Umwe muri abo babyeyi yabwiye Umunyamakuru ati “Igikombe kimwe cy’irangi kigura ibihumbi 12, buri mubyeyi wese muri abo 34 aguze icyo gikombe kuri ayo mafaranga byabasha gusiga ikigo cyose cy’ishuri imbere n’inyuma.” Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Ruhango Mugabe Aimable avuga ko aribwo yumvise ayo makuru, akavuga ko mu mategeko icyaha ari gatozi ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse uwabikoze akabiryozwa.

Ati “Ngiye kubibaza Ubuyobozi bw’Ishuri ariko ubusanzwe umuntu ahanirwa ikosa umuntu yakoze.” Ubwo Umuseke bakoraga iyi Nkuru babajije Umuyobozi w’APARUDE Ngaboyayesu Jacques ibyanditse kuri icyo gikuta asubiza ko Ikigo cyarangije kuhasiga irangi kuko hasaga nabi, gusa ayo marangi bakwiriye kuza bayafite uko byagenda kose.

Umusobanuzi wa filime ukomeye hano mu Rwanda afungiwe I Mageragere mu ibanga rikomeye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved