Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda, witwa Lubega Frederick w’imyaka 24 y’amavuko, yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu kubera ibyaha ashinjwa byo gushimuta inkende 31, ndetse n’inzoka z’ubumara 7, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kubigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa polisi muri Uganda, Fred Enanga, yemeje ko uyu musore yatawe muri yombi ari kumwe na mugenzi we witwa Isborn Ankunda, aho we yafunzwe akekwaho kuba rushimusi w’inyamaswa mu gace ka Makindye. Ni mu gihe inkende 31 ndetse n’inzoka 7 byahise bishyikirizwa urwego rushinzwe kurengera ibinyabuzima byo mu gasozi muri Uganda ’UWA’. Gusa ariko hari zimwe zari zamaze gupfa.
Bwana Enanga yahishuye ko bafashwe bafite inkende 22 zo mu bwoko bw’umukara n’umweru, hamwe n’izindi 9 z’umukara utavangiye. Byongeyeho kandi bari banafite inyamaswa zifite ubumara [inzoka]. Amakuru avuga ko mu gitondo cya tariki 9 Kamena 2024, aribwo uyu umunyeshuri yafashwe. Icyo gihe inyamaswa akekwaho gushimuta zari zifungiranye mu bikarito 15 akaba yaravumbuwe ubwo yageraga ahitwa Kikorongo mu gihe bamusakaga.
Uyu mukuru wa polisi yakomeje avuga ko nka polisi batewe impungenge n’ibikorwa byibasira inyamaswa bitubahirije amategeko. Yongeyeho ko kuba bataye muri yombi abafashwe bizagabanya abishora mu bikorwa byo gushimuta no kugurisha inyamaswa kuko bihanwa n’amategeko.
Biteganyijwe ko yaba umunyeshuri ndetse na mugenzi we bose bazagezwa imbere y’urukiko bashinjwa ibyaha byo kwiba no gutunga ibinyabuzima mu buryo budakurikije amategeko. Mu gihe baba bahamijwe ibyo bashinjwa bashobora no gusabirwa gufungwa burundu, nubwo nta byinshi biratangazwa ku gihe bazaburanira.