banner

Umunyeshuri werekanye umukunzi kuri ‘Saint Valentin’ yirukanywe burundu

Umunyeshuri  w’imyaka 22 y’amavuko wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Nkanka mu Karere ka Rusizi, ari kurira ayo kwarika nyuma yo kwirukanwa burundu azira kwerekana umukobwa w’umukunzi we ku itariki 14 Gashyantare ufatwa nk’umunsi w’abakundana (Saint Valentin).

Amakuru avuga ko uyu munsi w’abakundana wahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu musore bigatuma ategura ikirori mu kigo, ndetse agatumira abandi bahungu bafite abakunzi muri icyo kigo, ibirori babikora mu gihe abandi banyeshuri bari bagiye kurya ifunguro ryo ku mugoroba muri ‘refectoire’.

Umuyobozi wa Koleji ya Nkanka, Mbonabucya Cyiza Modeste yemeje aya makuru avuga ko batunguwe n’iyo myifatire y’abanyeshuri bateguye ibirori ndetse bagatoroka ikigo bajya kugura ibyo bifashishije birimo amandazi n’utujerekani tubiri tw’icyayi muri kantine y’ishuri muri ayo ma saa mbiri z’ijoro.

Yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkur ko ubwo abandi banyeshuri bajyaga kurya, bo bafashe ishuri ryo mu mwaka wa gatanu, bajyanamo ibyo bari bateguye, batangira umunsi mukuru wari watumiwemo uwo mukobwa rukumbi wo mu rindi shuri ritari iryo mu wa 6 ndetse ngo uretse uwayoboye ibi birori, buri musore winjiraga yabaga aherekejwe n’umukobwa bigana, kuko nta wari wemerewe kuza ari wenyine.

Yavuze ko iyi nkuru yamenyekanye ubwo abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri bagenzuraga uko abana barya muri iryo joro, babonye harimo ababura benshi bibatera ikibazo, bahita batangira kuzenguruka ikigo bashakkisha, maze babagwaho muri iryo shuri, ibirori bigeze aho umusore yerekana uwo mukobwa nk’umukunzi we ndetse agahita anamuha impano.

Inkuru Wasoma:  Uko amashusho y’urukozasoni yagejeje umugore n’umugabo b’I Kigali mu nkiko

Mbyayingabo yagize ati “Umwe mu bayobozi yarabakingiranye, tubabaza ibyo barimo, batubwira ko bari mu munsi w’abakundana bateguye, dutangira gusesengura iyi myitwarire. Ku wa 19 Gashyantare twafashe icyemezo cyo kwirukana uriya wakoresheje icyo kirori, cyane ko butari ubwa mbere acika ikigo. Uretse we kandi n’ababyeyi be basinyiye ko niyongera ayo makosa azirukanwa burundu.”

Uyu muyobozi ubwo yari abajijwe amakosa uyu mwana yakoze ku buryo yakwirukanwa burundu akabuzwa gukora ikizamini cya Leta, yagize ati “Amakosa ni menshi, harimo gucika ikigo akajya kugura amandazi hanze, kwinjiza ibiryo cyangwa ibitemewe mu kigo, kudekarara (déclarer) urukundo mu kigo kandi iby’inkundo mu mashuri ntibyemewe rwose ndetse gukoresha ibirori mu kigo ubuyobozi butabizi.”

Uyu muyobozi yavuze ko hirukanwe umunyeshuri umwe kuko ari we nyirabayazana wabyo kandi ko yari asanzwe agaragaraho imyitwarire mibi mu gihe abandi bitabiriye ibyo birori barimo uwo mukobwa wagaragajwe nk’umukunzi uwo munsi, batumwe ababyeyi babo igitaraganya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved