Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mwito ruherereye mu mu mudugudu wa Rwumuyaga mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge ho mu Karere ka Nyamasheke, yafatanywe ibikekwa ko ari uburozi bivugwa ko yari agiye kurogesha bagenzi be. https://imirasiretv.com/iperereza-ryibanze-ryakozwe-na-rib-ryagaragaje-aho-padiri-ukekwaho-gusambanya-umwana-wumukobwa-yabikoreye/
Amakuru avuga ko ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, aribwo uyu munyeshuri yafashwe nyuma yo kumubonana ibintu bidasobanutse byaketswe ko ari uburozi ashaka guha bagenzi be. Bivugwa ko ubuyozibi bw’Ikigo bwabonye ibyo bidasobanutse buhitamo gushyikiriza uwo mwana RIB, ndetse nyuma inzego z’ubuyobozi ziza mu kigo kuganiriza abanyeshuri.
Icyakora bamwe mu barimu bigisha kuri G.S Mwito bavuga ko batunguwe n’uko uwo mwana wagaragayeho iyo mico yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Umwe ati “Uwo munyeshuri yiga mu mwaka wa Kane hano mu kigo, hari utuntu bamufatanye baracyabikurikirana, ngo yari kubiha abamujyaniye agapira (itenesi abana bakinisha).”
Undi mwarimu nawe avuga ko babimenyeshejwe n’abanyeshuri. Ati “Byabaye ku wa Mbere twabibwiwe n’abanyeshuri, turareba dusanga afite utuntu tubumbye nk’amabiye turimo ubwoya, ntabwo turamenya ibyo ari byo.”
Umuyobozi wa G.S Mwito, Habimana Samuel Seth, yemeje aya makuru avuga ko hari ibyo babonye bidasobanutse, babishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB Sitasiyo Shangi. Ati “Twarabibonye bidasobanutse tubishyikiriza RIB, biracyari mu iperereza. Inzego za Leta zaje kuganiriza abanyeshuri, hemejwe ko uwo munyeshuri azajyanwa kwiga ahandi.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ko nta mwuka mubi uri mu kigo, ko inzego za Leta zaganirije abanyeshuri, zemeza ko uwagaragayeho biriya ashakirwa irindi shuri. https://imirasiretv.com/iperereza-ryibanze-ryakozwe-na-rib-ryagaragaje-aho-padiri-ukekwaho-gusambanya-umwana-wumukobwa-yabikoreye/