Umunyeshuri wo Kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi akekwaho gukuramo inda

Kuri uyu wa 01 Ukuboza 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umukobwa ukekwaho kujugunya umwana uri mu kigero cy’amezi atandatu. Uyu mukobwa w’imyaka 19 yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Yatawe muri yombi nyuma yuko hagaragaye umurambo w’umwana aho bajugunya imyanda.

Uyu mukobwa ukekwa akaba ari kwitabwaho kwa muganga hanakusanywa ibimenyetso bizakoreshwa mu kureba niba afitanye isano n’uyu mwana. Icyaha cyo kwikuramo inda giteganwa n’ingingo ya 123 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa ihigano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100-200 Frw.

RIB yasabye abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ibikorwa by’ubusambanyi, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se ibindi bikorwa by’ubwomanzi kuko usanga biba intandaro yo kwishora mu byaha byinshi harimo gukuramo inda. Uru rwego kandi rwibukije abantu bose bakora icyaha nk’iki ko gihanwa n’amategeko ndetse RIB yashimiye abantu bakomeje kugaragaza ubufatanye mu gutanga amakuru agamije gukumira cyangwa gutahura ibyaha.

Inkuru Wasoma:  Gusanga umukobwa we arimo gusambana byatumye afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima

Inkuru Wasoma:  Abakozi bo mu rugo mu Rwanda ni benshi kurusha abarimu mu bigo bya Leta

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved