Muri Ecole de science de Musanze amakuru avuga ko umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yapfiriye mu kigo nyuma yo gusaba uruhushya ikigo ngo ajye kwivuriza iwabo ariko bakamubwira ko agomba kwivuriza muri infirmerie y’ikigo.
Uyu munyeshuri ngo ashobora kuba yari amaze ibyumweru bibiri arwariye muri iki kigo. Andi makuru ava mu kigo avuga ko urupfu rw’uyu munyeshuri rushobora kuba rwamenyekanye nyuma y’amasaha atatu apfuye. Byari biteganijwe ko uyu munyeshuri ashyingurwa kuri uyu wa 14 gicurasi gusa biza gusubikwa ngo umubiri we ubanze usuzumwe hamenywe icyamwishe.
Muri Ecole des Sciences de Musanze haravugwa urupfu rw'umunyeshuli w'umukobwa wigaga S1 wapfuye ejo kuwa gatandatu taliki 13/5/2023.
Amakuru avuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 12 yarwaye ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa… pic.twitter.com/vJigbGrcG2
— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 14, 2023