Umunyeshuri yatawe muri yombi akekwaho gukopera ikizamini cya Leta

Umunyeshuri wari uri gukora ibizamini bya leta ari umukandida wigenga wakoreraga ibizamini mu ishuri rya Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri riherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, yafatanwe terefone ari gusoma ibibazo n’ibisubizo mu kizamini cya Leta mu isomo ry’ubukungu (Economics).

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco. Yagize ati “uriya munyeshuri yafashwe koko yashyikirijwe RIB, ibindi RIB ibirimo irakora iperereza ngo irebe uko byagenze byose.”

Bivugwa ko uwo munyeshuri yafatanwe terefone kuwa mbere yariki 31 Nyakanga 2023, igenzuwe bigaragara ko icyo kizamini bari bagihawe kuri WhatsApp irimo abantu 19, bakaba baragihawe ku mugoroba wo kuri 30 Nyakanga 2023. Bivugwa ko uwafatanwe iyo terefone yavuze ko bagihawe na mwarimu mwabo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini mu mashuri y’uburezi bw’ibanze n’amashuri y’ubumenyingiro Camille Kanamugire, yavuze ko aya makuru yamugezeho ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana ngo hamenyekanye ukuri kwayo.

SRC: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Gitifu wagaragaye asenya igipangu cy’umuturage yakoze ikindi gikorwa cyatunguranye

Inkuru Wasoma:  Hakozwe Operasiyo ikomeye yafashwemo indaya n’ibisambo ahitwa ‘Korodoro’ mu Giporoso

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved