Iperereze ryakozwe na polisi yo mu gace ka Tinderet Sub-county, Nandi County, ho muri Kenya, nyuma y’uko hatanzwe amakuru y’umwana wo mu mwaka wa mbere witabye Imana nyuma yo gukubitwa inkoni zikabije na mwarimu wari usanzwe umwigisha. Uyu mwana witwa Kelvin Kiptanui wigaga mu kigo cy’amashuri cya Chemase, yapfiriye mu bitaro bya Nandi Hills County Hospital nyuma y’igihe gito ahazanwe ameze nabi. Umugeni wari ugiye gushyingirwa yapfiriye mu bukwe burakomeza buraba.
Uyu mwana yari amaze ibyumweru bibiri muri iki kigo mbere y’uko atangira gukubitwa na mwarimu we wamushinjije gukopera mu ikayi y’isomo ry’ubugenge (Physics) mu bizamini bya nyuma ya saa sita kuwa 3 werurwe 2023. Komanda wa polisi yo muri aka gace ka Tinderet Sub-county, Ali Jire yatangaje ko iki kirego cyatanzwe kuwa 05 werurwe 2023 gitanzwe n’umubyeyi w’uyu mwana.
Yagize ati “ni ikibazo gikomeye cyane kandi giteye inkeke kubera ko n’ikigo ntago kirandika raporo kivuga kuri iyi mpanuka cyangwa se ngo kivuge uko yaba yaragenze.” Umubyeyi w’uyu mwana witabye Imana witwa Monica Cherobon, yavuze ko umwana we yari ameze neza uwo munsi ava mu rugo ajya ku ishuri mu gitondo.
Martin Masika umuyobozi w’iki kigo yatangarije itangazamakuru ko nta kintu afite cyo kubivugaho kubera ko ikibazo cyamaze kugezwa mu bashinzwe uburezi muri aka gace. Umurambo w’uyu mwana wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nandi Hills mu gihe hategerejwe ko apimwa hakamenyekana neza icyamwishe nk’uko Linda Ikeji dukesha iyi nkuru yabitangaje.