Umunyonzi wambuwe igare kubwo kurenga ku mabwiriza yahisemo kwiyahura

Umusore wakoraga akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare mu karere ka Nyarugenge, yagerageje kwiyahura mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023. Abaturage babonye uyu musore yiyahura baravuga ko ari igikorwa kigayitse kuko kwiyahura Atari igisubizo cy’ubuzima.

Abaturage bamubonye arohorwa muri ruhurura ihuza Umurenge wa Nyarugenge na Gikondo, babwiye BTN ko uyu musore yakoze ibi nyuma yo kwamburwa igare yakoreshaga atwara abantu n’ibintu ubwo yafatwaga yarenze ku mabwiriza agenga abanyonzi. Uwamurohoye yavuze ko yishimiye gukiza ubuzima bw’umuntu nubwo ibyo yari afite mu mufuka birimo telefone n’ibyangombwa byarohamye mu mazi.

Ati “Nubwo telefone yanjye n’ibindi byarohamye mu mazi ndishimye kuko ubuzima bw’umuntu buruta byose.” Icyakora abaturage bavuze ko kuba uyu musore yarambuwe igare Atari byo byatumye yiyahura, ahubwo yiyahuje ibiyobyabwenge dore ko yakundaga kugenda mu muhanda nta nkweto yambaye kandi afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye alukoro bifashisha mu budozi bw’inkweto.

Ubwo iyi nkuru yarangizaga gukorwa, uyu musore yari ataragira icyo avuga ndetse hategerejwe abayobozi, abaturage bifuza kubasaba ko bajya gusuzumisha uyu musore kugira ngo harebwe ko adafite ikibazo cyo mu mutwe mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera.

Inkuru Wasoma:  imibare y'abarwayi iri kuzamuka!impungenge ni nyinshi ku cyorezo cya Coronavirus yihinduranyije

Inkuru Wasoma:  Abarimu bane bafatiwe mu cyuho na RIB bari gukuriramo inda umunyeshuri bigisha

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved