Umunyonzi w’I Kigali yavuze ko agiye kwitabira umwuga wo kwiba telephone aho kwicwa n’inzara

Bamwe mu banyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali bavuga ko mu gitondo cyo kuwa 23 Nzeri 2023, polisi yaje ikabafatira amagare ikayatwara ikajya kuyafunga kandi nta tegeko bigeze bahonyora. Aba banyonzi bavuga ko basigaye bafatwa batazi icyo bazira bakajyanwa gufungwa mu nzererezi kwa Kabuga.

Ubwo baganiraga na BTN TV dukesha iyi nkuru, umwe mu banyonzi yavuze ko atazicwa n’inzara cyangwa ngo yemera ko umuryango we wicwa n’inzara ahubwo byatuma ajya ashikuza telefone. Yagize ati “Dusigaye tubona abantu baza bambaye sivile bakatwambika amagare yacu bagahita batwambika amapingu bagahita badutwara kwa Kabuga mu nzererezi tutazi icyo tuzira, ntabwo batwereka amakarita y’akazi, ntituzi niba bashinzwe iki.”

Aha, umunyonzi utatangaje amazina ye yahahereye avuga ko aho kugira ngo umuryango we uzicwe n’inzara bizatuma ajya kwiba ama telefone. Ati “Ntabwo ari iterabwoba, mubyumve neza aho kugira ngo umuryango wanjye wicwe n’inzara nzajya kwiba telephone wenda bazandase.”

Uyu munyonzi yavuze ko Atari ubwa mbere bahohotewe n’abakabaye babakemurira ibibazo byabugarije, kandi uko baza bakabatwara isuka bakoresha bashaka imibereho bizatuma bamwe bayoboka inzira mbi zirimo n’ubujura cyane ko nta kindi cyatuma babona amafaranga batabanje kwishyura ayo bafashe nk’amadeni ubwo bajyaga kugura ayo magare.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko abanyonzi bagiriwe inama z’uburyo bagomba kwitwara mu muhanda n’amabwiriza yo kubahiriza bityo umunyonzi ufashwe yarenze kuri ibyo arahanwa. Akomeza avuga ko uretse kuba abanyonzi batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri bari mu muhanda, ariko igihe cyose hari ukoze amakosa aba agomba guhanwa.

Inkuru Wasoma:  Abaturage batunguwe no kubona umugabo w'umukire ashyingura isanduku irimo inkwi z'imyase batabaza RIB

Inkuru Wasoma:  Mutesi Scovia yise ikiruhuko cy’amezi 6 ku mubyeyi wabyaye ‘ishyano’ rigwiriye igihugu abamukurikira bamwikiriza mu mvugo zishimangira

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved