Umunyonzi w’umugore amaze guhabwa ibirimo miliyoni 1 Frw nyuma y’ikiganiro yagiranye na Yago avuga ko agaburira abana be babiri kubera kunyonga-Videwo

Umugore witwa Mbonyumugisha Rebecca ukomoka mu Karere ka Gakenke, usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare (umunyonzi) mu Mujyi wa Kigali, akomeje gutangaza benshi nyuma yo kuvuga ko atewe ishema n’akazi ke, ndetse ngo kuri ubu yamaze gushaka ibyangombwa byo gutwara moto, aho nabona ubushobozi azahita ayoboka ako kazi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na Yago, cyatambutse ku muyoboro we wa YouTube witwa Yago Tv Show. Muri iki kiganiro kimara iminota mirongo ine n’itandatu (46:31), uyu mugore wahakuye abakunzi benshi yabaganirije urusobe rw’ubuzima yanyuzemo kugeza ubwo yaje i Kigali gushaka ubuzima bikarangira n’umuryango we awimuye, uvuye mu Karere ka Gakenke, binyuze mu gucuruza ubushera ndetse no kunyonga igare.

Uyu mugore w’imyaka 29 y’amavuko, ufite abana babiri b’abahungu, yavuze ko iyo ari mu kazi yambara ingutiya (ijipo) ndetse akambara ikabutura imbere yayo kugira ngo hatagira abamumenyera ngo birirwe bari kumurunguruka. Icyakora ngo n’ubwo aba yambaye gutyo, ni imyenda y’akazi kuko iyo ari mu rugo aba yambaye amapantalo ku buryo aba agaragara neza.

Inkuru Wasoma:  Ndimbati yaburanye ku bujurire bw’iminsi 30 y’ifungwa n’ifungurwa ndetse no gukurikirana ari hanze| ndimbati yakoze ikintu gikomeye| umugore we yavuze ibyakoze ku mutima abantu.

Nyuma y’uko ikiganiro yagiranye na Yago kimaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 63 mu munsi umwe gusa, uyu munyamakuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko uyu mugore yamaze guhabwa amafaranga arenga miliyoni 1 Frw, igare rishya, ndetse no kwemererwa moto.

Uyu munyamakuru yagize ati “Nyuma y’ikiganiro twakoranye kimaze umunsi umwe Dore bimwe mubyo amaze kwakira (Mbonyumugisha Rebecca), 1.Amafranga ari Hejuru ya 1M Frw, 2.Igare Rishya mutongoro ubu aryibitseho, 3.Urukundo rudasanzwe amaze kwerekwa n’abanyarwanda Bari mubice bitandukanye by’isi, 4.Yamaze no kwemererwa moto nshya.”

Yago yongereyeho ati “Icyitonderwa: Nta kazi kumunyagara kabaho.”

Ibi bibaye nyuma y’uko hashize iminsi abantu benshi barijanditse uyu munyamakuru Yago, aho banavugaga ko yabeshye ko Shene ye ya YouTube yibwe, ariko nyuma y’aho RIB iyigaruye yatangiye gukora ibiganiro bye bisanzwe.”

REBA IKIGANIRO CYOSE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved