Umunyonzi yagonzwe n’ikamyo abona ibitangaza uwo yari ahetse biba inkuru ncamugongo

Mu karere ka Kayonza ahita I Nyamirama, imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yagonze umunyonzi wari uhetse umugenzi ndetse n’ihene, umunyonzi ararokoka ariko umugenzi atwaye ahasiga ubuzima kimwe n’ihene. Byabaye kuri uyu wa 14 gicurasi mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyamirama aho bakunze kwita ku Banyonzi.  Bamufashe yiba ibitoki bahita bamwica abaturage bavuga uko byagenze

Amakuru avuga ko ubwo iyi modoka isanzwe ari iy’uruganda rwa AZAM, ikimara kugonga aba bantu yahise yikomereza. Uyu munyonzi yerekezaga ahitwa ku Kabuga ahazwi nko kuri sitasiyo, aho yari atwaye umugenzi wari uvuye ahitwa I Rusera akikiye ihene. Umunyonzi wari uri imbere y’igare ryari ritwaye nyakwigendera, yavuze ko yari agiye kumunyuraho ariko Scania ihita ihita imwahuranya imuvugiriza ihoni ikimugeraho.

Abaturage bamwe mu babonye iyi mpanuka banenze cyane uwari utwaye iki kamyo, kubera ko ngo aho guhagarara arebe ibyabaye ahubwo yahise yikomereza aragenda. J.B kabera, umuvugizi wa polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, aboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kwirinda gutoroka igihe utwaye akoze impanuka kuko iyo abikoze aba yishyize mu byago. Src: Radiotv10

Inkuru Wasoma:  Umunyamideri yagabanije amabere ye nyuma yo kuyongeresha rimwe rigaturika

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved