Umupadiri wo mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Busia yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’umkobwa w’imyaka 17 y’amavuko uri mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza. Ndetse bivugwa ko uyu mukobwa yari aherutse gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza
Amakuru avuga ko uyu mupadiri yakuwe aho yakoreraga, ku cyicaro cya Paruwasi ya Dabani, abanza gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Dabani ariko ngo nyuma ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busia. Abapolisi bo kuri station ya polisi ya Dabani, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko bapimye uwo mukobwa bagasanga yarasambanyijwe, mu gihe ibizamini kuri uyu wihaye Imana bigaragaza ko yakoze imibonano mpuzabitsina.
Umwe mu bapolisi yabwiye itangazamakuru ati “Turimo kugenzura ko ukekwaho icyaha adafite HIV, nubwo ibizamini bya Human Chorionic Gonadotropin (gutwita) ku mukobwa byagarutse ari negative.” umwe mu bapolisi bakorera kuri sitasiyo ya polisi ya Busia yavuze ko uyu mupadiri ari umusinzi kandi yatitiraga.
Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha n’iperereza mu Karere ka Busia, Tibbs Asiimwe, yemeje aya makuru ariko yongeraho ko yahise arekurwa nyuma yo kubona ubuzima bwe butangiye kumerera nabi muri kasho yabo. ati “Byari bigoye kumurekera muri kasho za polisi uyu munsi (kuwa Mbere). Twagize ubwoba ko ashobora guteza ibibazo tumurekura by’agateganyo kugirango abashe kwivuza, akazagaruka muri iki cyumweru tukamugeza mu rukiko.”
Aya makuru aravugwa gutya mu gihe ubusanzwe imigenzo ya Kiliziya Gaturika ibuza abihaye Imana gushaka ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina. Icyakora umwe mu bagize umuryango w’uwahohotewe avuga ko kugeza ubu ukekwa yatawe muri yombi.