Umupadiri n’umucungamutungo we bakurikiranyweho kwiba asaga miliyari 1 Frw ya Kiliziya

Umupadiri muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Bunda, mu Ntara ya Mara mu gihugu cya Tanzania, Padiri Karoli Mganga, n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, barashinjwa kwiba asaga miliyari 1.7 y’amashilingi ya Tanzania [angana na 832, 424, 985 Frw], n’andi agera ku 100,000 by’amadolari y’Amerika ndetse n’andi arenze 20,000 by’amayero. https://imirasiretv.com/umugabo-wimyaka-45-yishe-umukecuru-baturanye-wamuhozaga-ku-nkeke-amusaba-gushaka-umugore/

Aba bombi bitabye Urukiko rwa Musoma, aho bakurikiranyweho ibyaha 178, birimo no kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 nibwo bitabye Urukiko, ariko ntibahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa, kuko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kuburanisha imanza nk’izo.

Umushinjacyaha Mukuru w’Intara ya Mara, Amoscsye Erasto, yasomye ibirego birimo no gukora inyandiko mpimbano mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amoscsye, yavuze ko “Aba bombi baregwa ibirego 178, birimo n’icyaha cyo kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi, iyezandonke ry’amafaranga kandi binyuranyije n’itegeko mpanabyaha, n’ibindi byaha byinshi cyane.”

Padiri Karoli Mganga, n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, bahise bafungwa bikaba biteganyijwe ko tariki ya 20 Kanama 2024, ari bwo urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi. https://imirasiretv.com/icyemezo-kiruta-ibindi-nafashe-mu-buzima-ni-ukugunda-uwahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yatakagije-umugabo-bashakanye/

Inkuru Wasoma:  Umugabo yagiye kwiba ishusho ya malayika mikayire inkota iriho imukata mu ijosi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved