Mu gihe urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole de science de Musanze rukomeje gutera urujijo, aho uyu mubyeshuri witwa Umuhire Ange Cecile wapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, byavuzwe ko yari arwaye ariko yasaba uruhushya rwo gutaha ngo ajye kwivuza akarwimwa. Umunyeshuri yapfiriye mu kigo cy’ishuri bivugwa ko ubuyobozi bw’ishuri bwamwimye uruhushya rwo kujya kwivuza
Padiri Nikwigize Florent,uyobora iki kigo, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mwana w’umukobwa yapfuye urupfu rutunguranye, yavuze ko kuwa 11 Gicurasi 2023 Umuhire yagiye ku ivuriro ryigenga riri mu mugi wa Musanze ryitwa Prominibus yivuza ijisho ariko akaba yaravugaga ko ababara umutwe, ariko mu masaha ya saa tanu yari yagarutse mu kigo.
Nikwigize yakomeje avuga ko kuwa 12 gicurasi 2023 yagiye kureba Umuhire hamwe n’undi mwana bari kumwe baryamye mu ivuriro ry’ikigo, amubaza uko ameze Umuhire amusubiza ko ijisho ryakize ariko umutwe ukaba ukiri kumurya, ayo akaba ariyo makuru yari aherutse. Nyuma ngo nibwo Nikwigize yakiriye amakuru avuga ko Umuhire yitabye Imana kandi nabwo abibwirwa n’umuforomo wo ku bitaro bya Ruhengeri.
Ngo andi makuru ajyanye n’urupfu rw’Umuhire, Nikwigize yayamenye nyuma, ariko yabwiwe ko kuwa gatanu nijoro yararanye na mukuru we wiga mu mwaka wa kane, ngo bigeze nijoro Umuhire arakomererwa, mukuru we bararanye atabaza Animatrice ari na we ushinzwe kwita ku barwayi muri iki kigo, ahageze asanga Umuhire ameze neza abasaba kuryama, ariko ngo bajya kumwitabaza ni uko Umuhire yari amaze kwitura hasi.
Padiri Nikwigize yakomeje avuga ko mu gitondo ubwo yari yagiye gusoma misa nta makuru yo kwitura hasi kwa Umuhire yari afite, ahubwo umuryango we wari utuye hafi ni wo waje kumureba (Umuhire) basanga ameze nabi bamushyira mu modoka bamujyana kwa muganga ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, aribwo Nikwigize yavuye mu misa umuforomo ukora mu bitaro bya Ruhengeri ufite umwana mu kigo ayoboye aba ariwe umuhamagara mubwira ko Umuhire yitabye Imana aho bamugejejeyo yagagaye.
Yagize ati “Ni inkuru ibabaje haba ku muryango we ndetse n’ikigo ariko bigoye kuyisobanura.’ Yakomeje avuga ko iperereza ry’abaganga ndetse n’inzego z’umutekano ari byo bizagaragaza icyishe uyu mwana. Ababyeyi be bari batanze itangazo ko bashyingura kuri uyu wa 15 gicurasi 2023, ariko bihinduka kubera ko agomba gupimwa hakamenyekana icyamwishe.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe uyu munyeshuri, ndetse na Animatrice unashinzwe abarwayi mu kigo akaba yatawe muri yombi ngo akorweho iperereza, aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze.