Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Nyakanga 2024, ni bwo umupadiri witwa Félicien Hategekimana, wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro yitabye Imana, azize uburwayi nk’uko byemejwe na Musenyeri Célèstin Hakizimana uyobora iyi Diyoseze.
Mu butumwa bwashyizwe kuri X na Musenyeri Hakizimana yavugaga ko afatanyije n’umuryango wa Felisiyani Hategekimana, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihaye Imana, abakirisitu bose ba Diyosezi, abavandimwe n’inshuti, ko uwo Padiri Felisiyani Hategekimana yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, azize uburwayi.
Iri tangazo ryavugaga ko imihango yo kumuherekeza izaba kuri uyu wa kane, tariki 11 Nyakanga 2024, ibimburirwe n’igitambo cya Misa kizaturirwa muri Katedarali ya Gikongoro guhera saa tanu za mugitondo. Ni inkuru yababaje cyane abakirisitu biganjemo abo muri Diyosezi ya Gikongoro, aho bakomeje kwandika ubutumwa butandukanye bwifuriza Nyakwigendera kuruhukira mu mahoro bunihanganisha umuryango asize.
Muri uyu mwaka wa 2024 Diyosezi ya Gikongoro ipfushije Abapadiri babiri, aho Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri iyo Diyosezi, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, aho nawe yazize uburwayi.