Umupadiri wo muri Kirehe yanze guhaza Ukaristiya abakristu kubwo kwanga gutanga ituro ry’inyubako

Muri Paruwasi ya Kirehe yaragijwe mutagatifu Mariko, abakristu baho baravuga ko batakijya guhazwa Ukaristiya bataratanga ibihumbi 40frw by’inyubako ya shapere. Muri Mata 2021 nibwo iyi paruwasi ya Kirehe yasohoye itangazo rigaragaza buri cyiciro umukristu arimo n’amafaranga y’umusanzu azatanga kugira ngo shapere irimo kubakwa muri santere ya Nyakarambi izabashe kuzura.

Kuva icyo gihe kugeza ubu inyubako iracyubakwa bigaragaza ko imaze imyaka ibiri itaruzura kubera ko hari bamwe mu bakristu banze gutanga umusanzu. Kuri ubu rero ikiri kuvugwa muri iyi paruwasi ni uko nta mukristu uri kwemererwa guhabwa ifunguro ryera, ibi bita guhazwa, ataratanga ituro ry’inyubako kugira ngo iyo shapere yuzure.

Bamwe mu bakristo batangiye kugerwaho n’izo ngaruko ni abashyizwe mu cyiciro cya gatanu kirimo abamotari, abafundi, abadozi, abacuruzi n’abanyabukorikori bo mu cyiciro cya mbere. Abaganiriye n’itangazamakuru bo bagaragaje ko muri iyi minsi hari ubukene kuburyo kubona amafaranga atunga umuryango bakanabona ay’abanyeshuri bigoye cyane bakavuga ko iyo nkunga basabwa gutanga butavamo.

Bavuga bati “uzi ko amafaranga dusabwa gutanga kugira ngo uyabone bisaba ko wagurisha n’itungo kandi ufite n’umuryango? Ni ukuri tubona ari nk’aho tubuzwa uburenganzira bwacu bwo guhazwa nk’abakristu.” Umumotari we yavuze ko muri iyi minsi ibiciro byazamutse ku masoko kuburyo na esanse yuriye bityo no kubona bitanu byo kurya bitoroshye.

Uyu mu motari yakomeje avuga ko ‘Kubona duhagarikwa guhazwa tubifata nko guhohoterwa kuko twagahagarikiwe kudahazwa ari uko twakoze amakosa ariko kuba umuntu yabura umusanzu numva bitagakwiye kuba ikosa.”

Padiri mukuru wa paruwasi ya Kirehe, Narcisse Butera yabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo atakizi bityo ntacyo yakivugaho, icyakora avuga ko bitari mu nshingano zabo kwima abakristu ukaristiya bityo ntabwo azi ibyo aho byavuye.

Inkuru Wasoma:  Abagore babiri barimo na nyina batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bagurisha uruhinja rwe rw’amezi abiri

Icyakora uyu mu padiri yajyanye nitangazamakuru ahamanikwa amatangazo ya paruwasi yerekana uko abakristu bashyizwe mu byiciro n’uburyo bazajya bitanga umusanzu. Si ubwa mbere hakumvikana ibihano bihabwa abakristu basengera ahantu runaka mu gihe baba banze gukora ibyo basabwa n’idini cyangwa se itorero ryabo.

Inkuru Wasoma:  “Urampa amafaranga yanjye yuzuye” amashusho y’umugabo wishyuza pasiteri wamusabye kujya amushakira amakuru mubakirisitu be ngo abone uko abahanurira ibyo azi

Icyakora uyu mu padiri yajyanye nitangazamakuru ahamanikwa amatangazo ya paruwasi yerekana uko abakristu bashyizwe mu byiciro n’uburyo bazajya bitanga umusanzu. Si ubwa mbere hakumvikana ibihano bihabwa abakristu basengera ahantu runaka mu gihe baba banze gukora ibyo basabwa n’idini cyangwa se itorero ryabo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved