Padiri Frank Pavone, uyobora ubukangurambaga bwo kwamagana politiki yo gukuramo inda muri Amerika, akanashyigikira bikomeye Donald Trump yirukanywe muri Kiliziya Gatolika ku mpamvu zo kutubaha Imana na bagenzi be. Mu ibaruwa yoherejwe n’Ubuyobozi bwa Vatican igashyirwa abashumba ba Kiliziya bo muri Amerika, hagaragaramo ko Pavone yirukanwe ndetse ko nta n’uburenganzira bwo kujurira afite.
Ibyo ashinjwa abikora yifashishije imbuga nkoranyambaga ariko we akavuga ko atabyemera ndetse atazigera ava muri Kiliziya cyane ko kumwirukana byagejejwe mu itangazamakuru we atarabimenya. Iyo baruwa yabonywe na Reuters ikomeza igira iti “Pavone yirukanwe mu mirimo ya Kiliziya kubera ubutumwa anyuza ku mbugankoranyambaga ndetse no kutubaha amategeko y’umushumba wa diyoseze (diocèse) ye.”
Nubwo Pavone abarizwa mu iyobokamana anashyigikira uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku buryo bukomeye. Nko mu 2016 ubwo yari kuri alitari yashyize hanze amashusho y’uwakuyemo inda nk’imfashanyigisho yo gukangurira abo muri Kiliziya Gatolika kudatora umu- démocrate, Hillary Clinton waje gutsinwa na Trump, kuko yavugaga ko Aba- Démocrates bashyigikiye ikurwamo ry’inda ibintu afata nk’ubwicanyi.
Uyu mugabo w’imyaka 63 ntabwo yakunze gukorana n’abashumba ba Kiliziya bagenzi be neza kubera ibikorwa bye bitaga ko bishingira kuri politiki cyane kurusha iyobokamana. Ubwo Trump yatsindwaga na Joe Biden mu 2020, Pavone yari mu bari bashyigikiye Trump basabye ko amatora yasubirwamo cyane ko batemeraga ko batsinzwe. Mu mashusho yashyize hanze kuri iki Cyumweru ari mu mwambaro wa gishumba, Pavone yagaragaje ko yagerageje kwirukanwa muri Kiliziya Gatorika igihe kinini.
Mu 2020 nabwo yigeze kwandika kuri Twitter avuga ko abashyigikira Biden bagombye kumenya ko yamunzwe na ruswa ndetse ko Imana yanga Ishyaka ry’aba-Democrates. Icyo gihe kandi yavuze ko uwatoye abo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates atazigera ababarirwa icyo cyaha imbere y’Imana. Nubwo yirukanwe mu muryango w’abashumba ba Kiliziya Gatorika avuga ko gahunda ye yo kudashyikikira ibyo gukuramo inda izakomeza kugeza iyi politiki ikuweho burundu. Source: IGIHE