Padiri bivugwa ko yatawe muri yombi yitwa Tomasz Zmarzły wo mu itorero rya Blessed Virgin Mary of the Angels muri Polonye ashinjwa ibyaha by’ubusambanyi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kudafasha umuntu uri mu kaga nkuko iperereza ry’abapolisi kuri iki kibazo ryabyemeje.
Amakuru avuga ko uyu mupadiri ashobora gufungwa imyak umunani kubwo gutegura ikirori agamije ko habaho ubusambanyi cyane cyane ku bahuje ibitsina. Aya mahano yamenyekanye ubwo umugabo wari witabiriye iki kirori yajyanwe mu bitaro nyuma bigaragara ko yanyweye ibinini bifasha abagabo bagira ikibazo cyo kugira igitsina kidafata umurego.
Uyu mupadiri yari yateguye iki kirori hamwe ari kumwe n’inshuti ye hamwe n’abagabo bicuruza kuri bagenzi babo, iki kirori cyabereye mu nzu ye iri mu Mujyi wa Dabrowa Gornicza muri Nzeri umwaka ushize wa 2023. Itangazamakuru ryo muri iki gihugu ryavuze ko ryumvise amajwi y’umugabo wari wagiye kwicuruza muri iki kirori, ahamagara ubutabazi nyuma yo kugira ikibazo ariko bagenzi be bakamusohora aho kumufasha.
Nyuma y’uko ibi bintu bimenyekanye Padiri Zmarzly yahise ahagarikwa ndetse nyuma byaje kumenyekana ko yajyaga akunda gushakira indaya ku rubuga ahuriraho n’abatinganyi. Umwe mu bahoze ari inshuti z’uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Gazeta Wyborcza ko uyu Zmarzły yagiye ku mbuga zo gushakiraho abatinganyi kuko atari yizeye ko azaba padiri.
Bivugwa ko uyu mugabo akirangiza iseminari aribwo yatangiye kujya ajya kuri izi mbuga akaguriraho abagabo bagenzi be akabasambanya ariko ngo nyuma yaje kuba padiri izi ngeso ntiyazivaho. Ibi byatumye Meya w’uyu Mujyi ahagarika imikoranire n’iyi Kiliziya.
Kugeza ubu uyu mugabo Zmarzly ntacyo aratangaza nyuma y’uko atawe muri yombi ku wa Mbere ariko ubwo ibi byatangiraga kuvugwa yagaragaje ubutumwa ahakana ibyo avugwaho byose.