Umupasiteri afunzwe azira kugurisha uruhinja rw’amezi abiri gusa

Polisi yo muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batanu barimo Umupasiteri bashinjwa guhererekanya uruhinja rw’amezi abiri bakarugurisha bashaka inyungu, ni nyuma y’uko umubyeyi w’umwana wibwe yari amaze igihe abibwiye polisi.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ni bwo Umuvugizi wa polisi y’i Lagos, SP Benjamin Hundeyin, yemeje aya makuru aho yavuze ko abashinzwe iperereza kuri sitasiyo ya Oko-oba bahise batangira gushakisha abakekwaga ko bibye umwana muto w’umuhungu, bakaba bamaze gufatwa.

Icyakora ngo umwe mu bakoze ubwo bujura yaje gufata umwana nyina atabizi, hanyuma akamujyana ahantu hatazwi mu rwego rwo kumugurisha rwihishwa nk’uko byaje gutahurwa n’abakoze iperereza. Icyo gihe hari tariki 11 Nyakanga 2024.

Guhera ubwo umwana yaburirwaga irengero, inzego z’umutekano zahise zitangira akazi; ibyaje gutuma uwitwa Gloria afatwa ndetse akemera ko yagurishije umwana w’abandi amafaranga ibihumbi 500 by’iwabo ni ukuvuga asaga ibihumbi 400Frw. Yanemeje ko uwo yamugurushijeho ari Pasiteri Peter.

Pasiteri Peter na we yaje gufatirwa mu mujyi wa Ikenne aho yasobanuye ko umwana yamugurishije akabakaba miliyoni 1.4. Pasiteri yahise avuga ko uwitwa Loretta ari we wamuguze. Bidatinze uyu Loretta yahise atabwa muri yombi anemera ko yamutanze bakamuha asaga miliyoni 2.3.

Mu baguze uyu mwana banyuma bakekwa harimo umugore n’umugabo we. James na madamu we bafatiwe mu birori byo kwita izina uyu mwana bivugwa ko baguze magendu. Biteganyijwe ko abatawe muri yombi bose baza kugezwa imbere y’ubutabera bakanaburanishwa nyuma y’iperereza rigikomeje gukorwa.

Inkuru Wasoma:  Umukecuru w’imyaka 90 yemereye umugabo we w’imyaka 95 gushaka undi mugore

Inkuru Wasoma:  Abasore babiri bakoresha TikTok bafunzwe bazira gutuka umuryango wa Perezida Museveni

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved