Nyuma y’uko Abavugabutumwa batandatu bagize Inama y’Abashinze Zion Temple, bandikiye ibaruwa Apôtre Paul Gitwaza bamusaba kuva ku buyobozi bw’iri torero, bamushinja ko ariyobora nk’akarima ke yirengagije abo batangiranye ,bikaza guteshwa agaciro na RGB ,Pastor Niyonzima Claude ko avuga ko mu gushwana kwabo hari ubwumvikanye buke bwabayeho kuko hari amasezerano abantu bagirana ubwabo hatagiyeho umukono wa Noteri ari nako itorero rya Zion Temple ryatangiye .
Akomeza avuga bishoboka ko hari amasezerano bagiranye bagitangira itorero umwe muri bo ntayubahirize bityo ko asaba Apotre Gitwaza gusuzuma umutima we kuko afite icyo yavuganye n’abariya bagabo kandi ko yagaruka akibuka icyo bavuganye nk’abakozi b’Imana n’ibyo basezeranye yimika bamwe nka ba Bishop ati’’Bariya bagabo nibihangane , umunsi Yesu azaba agarutse azaca urubanza,Imana izareba niba bariya bagabo barenganya Apotre Gitwaza cyangwa se niba barengana’’
Agaruka ku bivugwa kuri Apotre Gitwaza , Pastor Claude yabwiye Ukwezi Tv ko bahuye yamubaza uburyo yivugiye ko yanze inzu yahawe muri Sued akemera iyo yahawe muri Amerika bityo ko icyo amusaba ari ukugaruka ku Gicumbi ariho mu Rwanda . Avuga ko yigeze yumva ko Apotre Gitwaza yaguze urusengero rwa Miliyoni z’Amadolari ahubwo ko yagombaga gusana urusengero rwa Zion Temple ruri mu Gatenga rukaba icyitegererezo kuko itorero ryatangirije I Remera bityo ko yagaruka mu Rwanda ku Gicumbi nk’uko ubuyobozi bw’igihugu bwamusubije agaciro yari atakaje.
Asaba Apotre Gitwaza kuva kuri Social Media ahubwo akaza I Kigali akegera abayoboke b’idini kuko ariho ryaherewe umugisha . Ibaruwa yo ku wa 14 Gashyantare 2022, igaragaraho imikono itandatu ya ba Bishop bayanditse barimo Claude DJessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kakimunu.
Bose bahagaritswe na Gitwaza mu 2016 ku mpamvu zitandukanye abashinja kugumuka, anasaba abakirisitu be ko abashaka kubakurikira, bafata inzira bakagenda. Icyo gihe yagize ati “Rero Bakirisitu ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani Guest House n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana na bo mwese mugende, kandi turabaha urwandiko ( Recommandation).” “Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano na we, yifuza gukorana na we, ndasaba Bulambo amwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.”
Mu ibaruwa aba ba Bishop banditse bakanamenyesha Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Intebe, bavuze ko impamvu bifuza ko Gitwaza yegura, ari uko yagiye ahonyora amategeko ya Zion Temple akanarangwa n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza umutungo.
Nyuma gato Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB),rwatangaje ko rwitambitse icyemezo cy’abashinze Umuryango Authentic World Ministries, Zion Temple Celebration Center (Pionniers), bashaka kuvana Apôtre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwawo. Mu byo RGB yashingiyeho harimo n’ibaruwa Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre yandikiye Polisi y’Igihugu ishami rya Kicukiro tariki 15/02/2022, igaragaza ikibazo cy’uko abashinze Zion Temple bashaka guteza umutekano muke mu itorero. source: Ukwezi