Umupasiteri aravuga ko afite amazi atanga ubukire

Umupasiteri witwa Victor Kanyari wo mu itorero ‘Salvation Healing Minisrty’ ryo mu gihugu cya Kenya, avuga ko afite amazi y’umugisha azana ubukire mu buryo bw’Igitangaza. Uyu mupasiteri avuga ko amazi avanga n’ibimera bitandukanye afite ubushobozi bwo gutuma umuntu aba umukire, kandi agahamya neza ko umuntu wese uyiyuhagiye aba umukire agatanga n’urugero rw’ababonye ubukire kubera koga ayo mazi.

Pasiteri Victor Kanyari agira ati “Uyanywaho ugahita ugura imodoka.” Avuga ko yabonye umuti wo guhangana n’ikibazo cy’ubukene, avuga ko aya mazi ari matagatifu azana ubukire, aho hari amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga amwerekana avuga iby’ayo mazi afite imbaraga zidasanzwe.

Iyo asobanura ibyo aya mazi akora atuma abantu baba abakire, ngo agenda agerageza kubihuza n’ibyanditse muri Bibiliya. Yavuze ko hari umuntu umwe mu bakoresheje ayo mazi waguze imodoka ya miliyoni 15 z’amashilingi ya Kenya n’ibindi bintu byinshi by’agaciro. Avuga ko kandi hari n’umugore wumviye inama ze yiyuhagira ayo mazi ahita abona ubukire ako kanya.

Inkuru Wasoma:  “Ni umuhehesi, yansabye ko turyamana aziko mfite ubukwe” – Ubuhamya kuri Prophet Noheli wavuze ko Imana yamusabye kurongora M.Assiya

Yagize ati “iyo woze aya mazi udafite amafaranga ako kanya atangira kuza. Ndakubwira ko nahawe umugisha, imodoka ya miliyoni 15 z’amashilingi ya Kenya kandi ndazifite nyinshi, hari umugore umwe wakoraga akazi koroheje, namuhaye aya mazi arayiyuhagira, ahita areka akazi yakoraga, ahita agura imodoka, araduha ubuhamya.”

Kubera ukuntu abantu batangiye gufata uyu mupasiteri nk’umuntu ufite imbaraga zikora ibitangaza, ubu ngo yubatse ikidendezo cy’amazi mu rusengero rwe, kugira ngo abizera bo muri iryo torero rye bajye bacyogamo bakire. Muri ayo mashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, uwo mupasiteri yavuze ko icyo kidendezi cy’amazi atanga ubukire azacyita ‘Betisida’ nk’ikivugwa muri Bibiliya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved