Pasiteri Zigirinshuti Michel ubwo yagarukaga ku ngingo zijyanye n’ingo ziki kihe uburyo zitakimara kabiri yagize ati” Ubu hanze ntabwo wahabona umukobwa uzavamo umugeni, bose byararangiye ahasigaye ni mu rusengero, gusa ikibabaje nuko usanga abasore baza gushakira abageni mu rusengero ari nabo baba bararangije abakobwa bohanze”. Harakekwa impamvu umuhanzi Chriss Eazy yahamagajwe na RIB.
Aha Zigirinshuti ubwo yaganiraga na Jallas yakomoje ku bakobwa babona umusore rimwe gusa uri mu modoka wenda yanayitiye afite umuba w’imfunguzo hanyuma umukobwa akajya mu bicu agatangira kumubwira uburyo bazahita bamwakira mu itorero bagahita biga amezi atatu y’umubano bagahita bashyingirwa. Pasiteri Michel yavuze ko ibyo avuga abifiteho ubunararibonye, ati” ibyo mvuga mbifiteho inararibonye aho umukobwa akundana n’umusore amezi atandatu bagahita bakora ubukwe, yagera murugo bataranatwikurura umusore akabwira umugeni ngo reka nkwereke uwo ndiwe.”
Yakomehe agira ati “ubwo umusore agahita akura icupa ry’inzoga munsi y’igitanda agatangira kunywa agafata n’isigara agatangira gutumagura imyotsi inyura mu mazuru no mu kanwa kuburyo hari bamwe mu bakobwa bahita bagira ihungabana kandi atari butahe, aha niho ujya kumva ngo rwarugo rw’ababageni rwasenyutse batamaranye kabiri bitewe nuko umusore yaje kurambagiza umukobwa mu rusengero afite Misiyo yo kumwicira ejo he hazaza”.
Zigirinshuti muri icyo kiganiro yagiriye inama abakobwa kujya babanza gushishoza ku musore uje ku murambagiza kuko harimo abaza bafite indi Misiyo kandi itari myiza ugasanga umukobwa atangiye kwicuza kandi bitagishobotse. “Yago yanteye inda aranyihakana” umukobwa Brenda avuze icyo yifuza kuri Yago atwitiye n’ibyo yamukoreye byamubabaje.