Umupasiteri wo mu gihugu cya Kenya witwa Alex Muimi Munyoki ugunganwe hamwe n’abandi bantu babiri bazira kuba barabaye muri hoteri minsi 41 bakanga kwishyura amashiringi ibihumbi 370, ubwo bagezwaga imbere y’urukiko uyu mu pasiteri yasabye ko bagenzi be barekurwa akababera igitambo kuri pasika. Umudepite yafashwe areba amashusho y’urukozasoni mu nteko ishinga amategeko
Ibi byose intandaro yabyo ni uko uyu mu pasiteri yari yarateguye amasengesho y’iminsi 40 aho yasengeraga igihugu muri iyo hoteri aho yaje gushaka abandi bantu babiri ngo bamufashe gusenga muri icyo gikorwa aho nyuma yo kurangiza amasengesho nyiri hoteri yabasabye kwishyura Babura amafranga bahita bajyanwa gufungwa.
Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, pasiteri Munyoki yasabye urukiko kurekura bagenzi be avuga k obo ari abashyitsi ahubwo akaba ari we ukomeza gufungwa akababera igitambo muri iyi minsi y’ibihe bya pasika. Yakomeje avuga ati “ubwo Yesu yabambwaga ku musaraba abambanwe n’ibisambo bibiri, yasabye ko byarekurwa, nanjye rero ndasaba ko naba igitambo cy’aba bantu babiri hanyuma musigare ari njye mufunze.”
Urukiko rwanze ubu busabe rumubwira ko Atari we ugena abagomba kurekurwa. Urukiko rwasobanuye koi bi byaba bakurikiranweho babikoza kuwa 15 gashyantare aho aba bagenzi b’uyu mu pasiteri ari Gilbert Muzami Mukisa na Lilian Namangasa.