Umupasiteri utuye mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugarika, mu gitondo cyo kuwa 9 gicurasi 2023 yahamagawe n’umugore basanzwe basengana kuri ADEPER Kamonyi amubwira ko ngo amusengere kubera ko yabonye umugabo, uwo mu pasiteri aza muri urwo rugo ariko akimara kwinjira mu nzu umugabo w’uyu mugore ahita azana n’abandi basore bahita bagwa gitumo uwo mugabo. Umukozi wo mu rugo yishe nyirabuja aba hafi bakeka icyabimuteye
Abaturage batuye muri aka gace batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko byabaye umugabo w’uyu mugore amaze kujya ku kazi, aho uwo mugore yahise afata telephone agahamagara uwo mu pasiteri. Umwe mu baturage yagize ati “uwo mugore yahamagaye umupasiteri amurangira aho ari, ahageze kuri moto arinjira ariko uwo mugore na we yari afite undi mugabo bari bari kumwe aribwo uwo mugabo yahise aza akavuga ko abaguye gitumo batangira kumunigagura banamwaka ibyo afite.”
Aba baturage bakomeje bavuga ko uyu Atari umuco mwiza kumupasiteri kuko asanzwe abasengera ababwiriza bityo bakaba batazi uko azabasubira imbere, bakomeje bavuga ko uwo mugore n’uwo mugabo we babana ariko amakuru babafiteho ari uko batari bamaranye igihe kinini cyane, uyu mupasiteri akaba asanzwe ari umukiristo muri ADEPER, ariko na we akaba asanzwe afite urusengero asengesherezamo kuwa gatatu no kuwa gatandatu.
Umuyobozi w’isibo rya Twongere umusaruro ibi byabereyemo, witwa Nsengiyumva Philemon yavuze ko uyu mugore ari we wari wapanze byose, aho yahamagaye uyu mupasiteri ariko afite n’abandi bantu ku ruhande aribwo bamuguye gitumo bakamubwira ko aratanga ibihumbi 100frw kubwo kumusanga ku mugore w’abandi, batangira kumukubita banamwaka ibyo afite kugeza ubwo bamwatse telephone n’amafaranga ibihumbi 15 yari afite, uyu mutwarasibo akaba ari na we wategeyr moto pasiteri mu buryo bwo kumuhungisha.
Uyu mugore yatangaje ko ibi yabikoze mu buryo bwo kwihorera, kubera ko ngo uyu mu pasiteri yaje kumuhemukira, kubera ko ngo mu minsi yashize uyu mupasiteri yahanuriye uyu mugore ko afite ibibazo mu myanya y’ibanga bityo atazabona umugabo, ariko bikarangira uyu mu pasiteri amusambanyije, bikaba aribyo byatumye amuhamagara ngo amwihorereho, akaba yanababajwe n’uko telephone ye bataje kuyijyana kubwo kuba ubuyobozi bwaje gutabara.
Yagize ati “nabikoze ngamije kumushyira kuka rubanda no kumwaka telephone ye mu buryo bwo kumwihoreraho, aribwo haje aba DASSO bakamurokora bavuga ko ari indaya bamusubiza ibyangombwa bye na telephone agenda atyo, gusa njye nagiraga ngo mushyire kuka rubanda nta kindi, gusa nubwo nashakaga no kumutwara telephone ariko simbigereho ariko ntacyo bitwaye na we yasebye yagiye kumugaragaro. Abantu nka bariya bagomba gukizwa bakareka kujya bava ku bandi babahohotera banabarya utwabo”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika yavuze ko iki kibazo yakimenye, anavuga ko uyu mu pasiteri ariwe wahohotewe bityo yajya gutanga ikirego niba yumva yahohotewe, akaba yanihanangirije abaturage bashakira amafaranga mu buryo nk’ubu. Bamwe mu baturage bavuze ko bamwe mu bapasiteri bafite imico nk’iyi bagomba kubivaho cyangwa se Imana ikazajya ibagaragaza kuka rubanda nk’ibyabaye kuri uyu.