Umupasiteri wagiye kubwiriza abayoboke be afite imbunda yahuye n’uruvagusenya.

Umukozi w’Imana wo mu gihugu cya Nigeria, Pasiteri Uche Aigbe yafunzwe n’igipolisi nyuma yo kuzana imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 mu rusengero akayijyana no ku ruhimbi. Pasiteri Uche Aigbe wo mu rusengero rwitwa House on The Rock mu mujyi wa Abuja, avuga ko kwitwaza Kalashnikov ku ruhimbi ari ukurinda ukwizera kwe no guha gasopo abifuza kumugirira nabi kubera ishyari n’urwango bamufitiye.    Uwo mu muryango wa Bishop Gafaranga yaje gutaha ubukwe bwe na Annette Murava asubizwayo kuko atari ku rutonde bukomeza kuvugwaho byinshi.

Ku cyumweru Pasiteri uzwi muri Nigeria yaratunguranye, ajya kubwiriza abayoboke be afite imbunda, kugira ngo abashe kubumvisha neza ibyo ababwira. Ku wa Mbere urusengero rwe rwasohoye itangazo ririmo amagambo yo kwicuza no gusaba imbabazi. Itangazo rivuga ko “Yabonye ko nubwo yari afite umugambi mwiza, gukoresha imbunda ngo asobanure ibibwiriza bye atari byo ndetse abyicuza.”

Ingoro iteretse ku ibuye (House on the Rock), ni ryo zina ry’urusengero rwa Uche Aigbe rwavuze mu itangazo ko rugendera ku mahame y’ijambo ry’Imana ryubakiye kuri Yesu/Yezu Kristu, ibikorwa byiza n’ubumuntu. Uru rusengero ruvuga ko rwamagana ibikorwa bibi, ndetse ko “rwiteguye gukorana n’ubuyobozi bwa Leta mu iperereza ryabwo ku byabaye.” Mu nyigisho zo ku cyumweru Pasiteri yumvikanye abwira abayoboke b’urusengero rwe ko “bagomba gufata intwaro bakarwanira ukwizera kwabo.”

Inkuru Wasoma:  Amatorero atandukanye azagira uruhare mu iyimikwa ry’umwami Charles III

Yakomeje agira ati “Dukeneye kurinda ukwizera kwacu, kurwanya amabandi n’abantu bashaka guhindura ukwizera kw’Imana ku buzima bwacu.” Itorero rya House on the Rock ryavuze ko imbunda Pasiteri Aigbe yari ahetse ku rutugu yigisha intama z’Imana, nta masasu yari arimo ahubwo kwari ukugira ngo atange “ubutumwa bwe ku kurinda ukwizera.” Ubwo yinjiraga afite imbunda, Pasiteri Uche Aigbe yabwiye abayoboke be bari buzuye urusengero ati “Hari abantu banshakira ibyago.”

Ati”Naje hano niteguye (abereka imbunda). Muri iyi minsi hari Abapasiteri bafite impano y’Imana ariko birirwa bayobya abantu babatekera imitwe. Ni yo mpamvu tugomba gufata intwaro zacu, tukirwanaho. Ndaje vuba aha mpagurukire mwebwe mwirirwa musinzira mu rusengero.” Amategeko ya Nigeria ateganya ko utwara imbunda ari uwabiherewe uburenganzira n’Umuyobozi mukuru wa Police. Igipolisi kivuga Pasiteri Uche Aigbe yafashwe ku wa 13 Gashyantare 2023 n’umugenzuzi wa Polisi Mussa Audu nyiri imbunda yari afite, bakaba bafunganwe. Abaturage basaba ko uyu mupolisi yirukanwa mu gipolisi kuko ibyo yakoze bitemewe n’amategeko.    Pasiteri yafatiwe muri Lodge ari kumwe n’umugore w’abandi batabwa muri yombi.

src: umuseke

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved