Umupasiteri wahanuye mu kwezi gushize ko ibiza bigiye gutera mu Rwanda yatunguye benshi

Mu ijoro ryo kuwa 2 gicurasi 2023 nibwo intara y’iburengerazuba ndetse n’utundi duce tw’igihugu twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, kuburyo hatikiriye ubuzima bw’abantu benshi cyane ndetse n’ibintu muri rusange. Ibyo biza kugeza n’ubu nta buryo buhari bufatika bwari bwaboneka ngo abanyarwanda bahangane n’ingaruka zabyo, kuko hari n’ibyangiritse bidashobora kuzasubira ku murongo ukundi.

Muri iyi minsi y’ibiza, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bahanahana ama video atandukanye y’uburyo imvura yasenye ibintu n’abantu, berekana n’uburyo ibikorwa byagiye bitembana n’abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakarohorwa. Nibwo hari aka video gato katangiye gucicikana k’umugabo w’umubwirizabutumwa avuga ko mu mezi atatu ari imbere hagiye kugwa imvura nyinshi izateza ibibazo.

Muri ako ka videwo umugabo agira ati “mu mezi atatu atararangira, hagiye kugwa imvura, izica abantu benshi, izamara abantu, amazu azatenguka, hazaba imivu myinshi, reka mbabwire iki kintu mpanuye mugende mucyandike, mugiye kuzareba imvura igiye kuzagwa, muzakurikirana amakuru hirya no hino.” Ukomeje kureba aka kavideo inkomoko yako kavuye muri video ndende yanyuze kuri television ya YouTube yitwa ISEZERANO TV aho amagambo karimo yakaswe uhereye ku munota wa 18 n’amasegonda 51.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yarambiwe igitutu cy’ababyeyi be ahitamo kwirongora ubwe

Ababonye aka ka video batunguwe cyane n’ukuntu bidatinze byabaye nta kintu gihindutseho, ndetse biba koko mu gihe yavuze kuko ubwo buhanuzi bwe yabuvuze kuwa 11 werurwe 2023 none hatarashira n’amezi abiri bihita biba. Abantu benshi babivuzeho bitandukanye cyane, bamwe bavuga ko nubwo hari abahanuzi babeshya ariko hari n’abo Imana ivugiramo ikabereka ibizaba, bemeza ko kubatega amatwi hari igihe biba ngombwa.

Ni mu gihe Ibiza byabaye muri iki cyumweru byahitanye abarenga 100 ndetse n’imitungo yajyanywe n’amazi, amazu aragwa n’ibindi, kugeza kuri ubu hakaba nta mubare ufatika w’ibyajyanwe n’imvura, dore ko amakuru IMIRASIRE TV ifite ari uko nko mu karere ka Rubavu hari n’abatarabona abantu babo bamwe na bamwe bityo bakaba bakiri kubashakisha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved