Umupasiteri w’I Kigali yashinjijwe na muramukazi we gushimuta umugabo we bari bagiye gusezerana kubera iby’amoko

Umugeni wari ugiye gusezerana mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, yageze aho basezeranira abura umusore bari bagiye gusezerana, aho avuga ko uwo musore yatwawe na mukuru we w’umupasiteri utashakaga ko aba bombi basezerana kubera ko badahuje ubwoko. Uyu mukobwa ngo yategereje umusore basezerana araheba, aza kumenya ko yatwawe na mukuru we w’umupasiteri amushimuse.

Aganira na BTN TV, uyu mukobwa yavuze ko mukuru w’umukunzi we witwa Sylvere atigeze yifuza ko aba bakunda kuva kera hose, none akaba yanamushimuse ku munsi w’ubukwe ngo kuko adashaka ko babana badahuje ubwoko. Yavuze ko bamutwaye ari kuri ADEPR Masizi bamubwiye ko nyina amushaka birangira abuze.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko bakurikiranye bagasanga umusore bari bagiye kubana yatwawe na mukuru we ku itorero rye ryitwa ‘Isoko y’Ubugingo’ ndetse ngo barababwiye ko ‘Nta bukwe bashaka.’ Yavuze ko imyiteguro y’ubukwe yose yari yarangiye, ariko ubwo uyu mukobwa yajyaga kwerekanwa iwabo w’umusore, mukuru we ntiyaje kuko yarwanyije ubukwe bwabo kuva kera.

Inkuru Wasoma:  Hatowe umurambo w’umukobwa watemaguwe

Uyu mukobwa yavuze ko yababajwe n’uko gahunda zose zari zararangiye zirimo kuba yaragiye kumwerekana mu itorero rya ADEPR basengeramo, gufata irembo n’ibindi. Icyakora ku rundi ruhande, uyu mupasiteri Sylvere yabwiye BTN TV ko iwabo badashaka ko murumuna we abana n’uyu mukobwa, gusa ntabwo yeruye ngo avuga ko ari ukubera ubwoko.

Yagize ati “Dushimuse twaba dushimuse umuntu wacu bibaye gushimuta ariko ntitwamushimuse, ubukwe bwari buhari ariko byarangiye uko babikubwiye.” Ukuriye itorero Isoko y’Ubugingo ribamo uyu mu pasiteri sylvere, Ntambara Saturday, yavuze ko ibi bidakwiriye kuba mu itorero ahagarariye bityo uyu mu pasiteri wabikoze akwiye kuryozwa iyo ngengabitekerezo mbi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved