Ku cyumweru Tariki 27 Kanama 2023, umupasiteri witwa Habamungu Jerome akaba n’umushumba w’itorero rya AEBER Muranzi riherereye mu karere ka Rulindo, yubikiriye umukecuru witwa Mukamana Liberatha arimo guhimbaza Imana amukubita inkoni iyi bita ikibando. Ibi byabereye mu mudugudu wa Gasharu, akagali ka Kigarama mu murenge wa Kisaro.
Umwe mubo mu muryango w’uyu mukecuru avuga ko bari bagiye gusenga ariko bagatungurwa no kubona pasiteri afashe inkoni agakubita umukecuru wabo. Yagize ati “twagiye gusenga tugeze ku rusengero turasenga nta kibazo, noneho ubwo turangije gutura, tugeze mu gihe cyo guhimbaza Imana, umukecuru wanjye ava imbere ajya kubyinira imbere.”
Akomeza agira ati “Pasiteri yahise ava kuri aritari afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise, mbese twabonye bibabaje abakiristo bose bajyamo bajya gukiza. Ubwo umukecuru bari bamukubise inkoni ku gahanga amaraso arimo kududubiza tumujyana kwa muganga, ubu bamupfutse bamuhaye n’ibinini tumurwarije mu buriri mu rugo.”
Icyakora uyu mupasiteri we amakuru y’uko yarwanye abibajijweho yagiye ayaca ku ruhande. Ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu kagali ka Kigarama, avuga ko amakuru bayamenye bagahosha intambara ndetse umurwayi akajyanwa kwa muganga, aho banamugiriye inama yo kwegera inzego bireba agatanga ikirego.
Uwamahoro Telesphore, umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Kisaro, avuga ko uyu mu pasiteri yatangiye gushakishwa kugira ngo akurikiranweho iki cyaha. Yavuze ko nubwo ataraboneka ariko impamvu yaba yaramuteye gukubita uyu mukecuru nayo ntabwo iramenyekana. Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibikorwa bigayitse nk’ibi kuburyo byateza ibibazo ndetse abibutsa ko buri cyaha cyose gihanwa n’amategeko.
Igicumbinews dukesha iyi nkuru batangaje ko amakuru ava mu baturage bazi impande zombi, ari uko uyu mupasiteri aherutse kugirana ibibazo n’amakimbirane n’abana b’uyu mukecuru aho yabashinjaga ko bamwibye ubwatsi. Gusa ngo iki kibazo cyagejejwe ku mukuru w’umudugudu hanzurwa ko bitabayeho, icyo kikaba icyemezo kitashimishije pasiteri.