Umupasiteri w’umunyamerika witwa Dr Juanita Bynum, ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yaciye abayoboke be amadorari 1499 ubwo ni million 1 n’ibihumbi 500 y’amanyarwanda kugira ngo abigishe gusenga.
Ibi yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko iki giciro cy’amafranga azishyurwa azaba ari icy’amezi ane ndetse nyuma uwishyuye akiga akazahabwa n’impamyabushobozi (certificate).
Uyu muvugabutumwa si ubwa mbere yari agaragaye ku mbugankoranyambaga, kubera ko yigeze nanone kuvugwa ubwo yiyemereraga ko mbere yo kwiyegurira Imana yabayeho umutinganyi “Lesbian”. Yagize ati” nibyo koko narahabaye, naranabikoze. Nanyweye ibiyobyabwenge, naryamanye n’abagabo ndetse n’abagore icyarimwe.” source: ameyawdebrah