Umugabo witwa Stanly Mwasya wo mu mugi wa Machakos mu gihugu cya Kenya, yagaragaje agahinda yatewe n’umugore we witwa Grace yafashe aryamanye n’umupasiteri we. Uyu mugabo w’abana babiri yavuze ko umugore we yamaze igihe kingana n’imyaka ibiri aryamana na pasiteri wabo, bikaba ibintu byamuteye agahinda bimukoza n’isoni.
Nk’uko tubikesha newslexpoint, Mwasya yagize ati “mu myaka 24 ishize, ntago byigeze bibaho ko umugore wanjye Grace yatinyuka guhemuka kuburyo yagera ku rwego rwo guteretana na pasiteri, icyantunguye kurusha ibindi ni uburyo Grace yakomezaga kunsaba gukizwa ndetse ngashaka n’uburyo uyu mu pasiteri ansengera nanjye nkabikora. Noneho ikindenga kurushaho ni ukuntu uyu mu pasiteri ariwe wazaga kuduhuza njye na Grace igihe twabaga tugize icyo tutumvikanaho.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko abantu benshi bakundaga kumubwira ko umugore we amuca inyuma kuri pasiteri ariko we akizera ko ari amagambo yo ku muhanda. Nyuma y’igihe kinini nibwo yaje kubona ubutumwa bw’urukundo muri terefone y’umugore we buturutse kuri pasiteri yise ‘umugabo w’Imana utagira isoni’, kuva icyo gihe nibwo yabaye nk’utaye umutwe maze atangira gukora iperereza ku giti cye byimbitse, aza gusanga ibyo yabwirwaga akabipinga byose ari ukuri.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ukuri yababajwe n’ukuntu bakuru be baje iwe kumusura bakamukina ku mubyimba bamubwira bati “dore ibyo twakubwiraga ni ukuri, ubwoba twari dufite bubaye ukuri” uyu mugabo yavuze ko yatumijeho umugore we ndetse na pasiteri kugira ngo amenye ukuri neza, aza no kubasanga baryamanye imbonankubone muri hotel iri mu mugi wa Machakos.
Uyu mupasiteri nyuma yo kwisiga isura mbi yaje kwirukanwa mu itorero, umugore wa Mwasya, Grace yiregura avuga ko ngo impamvu yamucaga inyuma ari uko Atari ashoboye gukora amabanga yo mu buriri neza, mbese acika intege. Grace bahise bamuhatira gukundana n’uyu mu pasiteri umurusha imyaka myinshi cyane kuko we akiri muto.