Umupasiteri wo mu gihugu cya Nijeriya yatumye abakoresa imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu bacika ururondogoro, nyuma yo kuvuga ko abagore baje ku isi kugira ngo barye amafaranga y’abagabo. Uyu mukozi w’Imana witwa Antoni Okoh yatunguye abantu ubwo yavugaga ko abagabo badakwiye kwinubira ko abagore babasaba ibintu bihenze cyangwa kuba babasaba amafaranga.

 

Uyu mugabo yakomeje ahamya ko abagore baje ku isi kugira ngo barye amafaranga y’abagabo. Yagize ati “abagore baremewe kurya amafaranga y’abagabo, nimureke kubinubira. Mureke bahumeke, ntimubime umwanya.”

 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abagore n’abakobwa bahise batangirwa kwandika babaza uyu mukozi w’Imana aho asengera kugira ngo bazahamusange.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.