Umupasiteri witwa Wortorson yavuze ko nta gihamya cy’uko Imana ibaho kandi iyo ushaka kumenya ko uri umukirisito nyawe ubimenya iyo uvuye mu itorero. Uyu mupasiteri utatangajwe igihugu akomokamo ndetse n’itorero yahoze yungirije umushumba mukuru ariko aza kuva mu itorero ari nabwo yatangiye kuvuga ko nta gihamya cy’uko Imana ibaho.
Mu mashusho ari gucicikana kuri TikTok uyu mugabo yavuze ko nyuma y’uko avuye mu itorero, abitwaga ko ari bene se bose bahise bamushiraho kuburyo nta n’umwe wongeye kumuvugisha. Yagize ati “ndagira ngo mbamenyeshe ko nta Mana ibaho kandi nanabonereho kunenga abahoze ari bene data mu mwuka batongeye kumvugisha nyuma yo kuva mu itorero”
Aha ni naho yahereye ashaka kuvuga ko iyo ushaka kumenya umukirisito wa nyawe ubimenya iyo umaze kwitandukanya n’itorero. Bamwe mu bakirisito bavuze ko aho uyu mu pasiteri aviriye mu itorero yatangiye kujya atanga inyigisho ziyobya abantu. Gusa abamukirikira kuri Tiktok bavuze ko ibyo uyu mu pasiteri avuga ari uburenganzira bwe cyane buri wese aba afite amahitamo ye mu buzima.