Inzego z’umutekano zo mu gihugu cya Zimbabwe, zatangaje ko zataye muri yombi umupasiteri witwa Maribha wo muri kiriya gihugu, azira icyaha cyo gusoma imyanya y’ibanga y’abagabo 12 yashakaga kwirukanamo amadayimoni.
Ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, ni bwo uyu muvugabutumwa ukomoka mu gace kazwi nka Mt Darwin, mu ntara ya Mashonaland muri Zimbabwe, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Bindura, kugira ngo yiregure ku byaha ashinjwa. Ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Singano Elisha, umucamanza w’urukiko yanzuye ko uyu mupasiteri aba afunzwe kugeza tariki 21 Kamena 2024.
Ni mu gihe umushinjacyaha Edward Katsvairo yasobanuye ko uyu mupasiteri ashinjwa kuba yarashutse abagabo 12 avuga ko bafite imyuka mibi ya satani. Yahamije ko guhera muri Gashyantare kugeza Kamena uyu mwaka ari cyo gihe ibyaha ashinjwa yabikoreye.
Ubwo pasiteri Maribha yisobanuraga yavuze ko yari bwirukane imyuka mibi abagabo bari bafite binyuze mu gukora, ndetse no kunyunyuza cyangwa se gusoma ibitsina byabo. Uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana yahuye n’uruva gusenya igihe abo yakoreraga imigenzo yo kubasomagura imyanya y’ibanga batanze ikirego kuri polisi bigatuma ahita atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.