Umupasiteri wo muri Mozambique yishwe n’inzara nyuma yo kugerageza kumara iminsi 40 atagira icyo akoza ku munwa kugira ngo agere ikirenge mu cya Yezu wamaze iminsi nk’iyo mu butayu atarya cyangwa ngo anywe. Urupfu rwa Francisco Barajah washinze Itorero rya Santa Trindade Evangelical Church rwamenyekenye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023 ubwo yitabwagaho n’abaganga bo mu bitaro bya Beira biherereye mu Ntara ya Manica.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko ubwo uyu mupasiteri yari ageze ku munsi wa 25 mu minsi 40 yari yihaye, yatangiye kunanuka hahandi atashoboraga guhagarara, kwiyuhagira, kugenda cyangwa gukora undi murimo uwo ari wo wose. Nyuma abizera b’itorero rye n’abo mu muryango akomokamo bamujyanye kwa muganga kugira ngo atabarwe nubwo ku bw’amahirwe make bitakunze inzara ikamuhitana.
Mu 2016 nabwo Alfred Ndlovu wo muri Afurika y’Epfo yagerageje kwigana Umwana w’Imana, apfa agejeje ku minsi 30. Abantu bakunze kwigana ibikorwa bivugwa muri Bibiliya ko Yezu yakoze, kuko no mu 2021 Umunya-Zambia, James Sakara wo mu Itorero rya Zion, yasabye ko bamushyingura ari muzima aho yavugaga ko azazuka nyuma y’iminsi itatu nk’uko byagenze kuri Yezu ubwo yabambwaga.
Uyu mugabo nyuma yo kuvuga amagambo asa neza n’ayo Yezu yabwiye abigishwa be ubwo yari gusangira na bo mu ijoro yari butwarwemo, yarashyinguwe nyuma abantu bajya kureba ko akiri mu gituro, basanga yapfuye rugikubita. src: IGIHE Dore uburyo kubandwa kwa kera kwasimbuwe no kujya mu nsengero kw’iki gihe.