Umupasiteri witwa Ng’ang’a umaze kubaka izina mu gihugu cya Kenya yishyuje Abakirisitu be bari mu rusengero Amashilingi ya Kenya 1000 ku icupa rimwe ry’amazi kugira ngo banicare mu myanya y’imbere, utayafite akoherezwa kujya kwicara inyuma mu rusengero, maze bamwe mu babibonye bavuga ko ibyo yakoze ari ukwiba abakene.
Amashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo Pasiteri arimo yakira amafaranga y’abakirisitu be yari yahaye amazi, abatayamuhaye kuko batayafite akabasaba kujya kwicara inyuma mu rusengero. Icyakora ntabwo iki gikorwa cyavuzweho rumwe, kuko bamwe bavuga ko ari ukwiba abakene, abandi batangazwa n’ukuntu urusengero rwa Pasiteri Ng’ang’a rutajya rubura kuzura abantu n’ukuntu ajya agira ingeso mbi.
Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko ibi bintu uyu mupasiteri yakoze bitakiriwe neza n’abahasengera kimwe n’abandi bose babonye ibyabaye dore ko amashusho y’ibyabaye akomeje gusakazwa n’abantu benshi, ndetse abenshi mu bayabonye banenze uyu mukozi w’Imana cyane kuko babifashe nko guhuguza abakirisitu bari baje gusenga.
Iyi videwo, igaragaza uwo mukozi w’Imana abanza kubwiriza ijambo ry’Imana, arangije abwira abakirisitu be ko buri wese aza kwishyura 1000 cy’Amashilingi ya Kenya (Hafi ibihumbi icumi by’Amafaranga y’u Rwanda), ku icupa ry’amazi yafashe.
Yagize ati “Ndashaka kureba. Niba naguhaye amazi, kandi urishyura. Buri muntu arishyura 1000 cy’Amashilingi ya Kenya. Buri muntu amfitiye ideni. Nimuzane icyo 1000. Nimumpe amafaranga yanjye. Ntushobora kunywa amazi yanjye ku busa. Niba utayafite zana inkweto zawe, niba utayafite ntukicare imbere jya kwicara inyuma.”
Uyu mukozi w’Imana yanenzwe ko ibyo yakoze yabikoze nk’ubwambuzi kuko hari abo yatse ayo mafaranga ariko mu by’ukuri batari bafite ayo kumuha, ariko bakabikora nko kwikiza kuko amazi bari bamaze kuyafata batazi ko hari ikiguzi kiza gusabwa nyuma.