Umupasiterikazi wo mu gihugu cya Tanzania uzwi ku izina Mfalme Zumaridi aherutse gutangaza ko aherutse kujya mu ijuru ubwo yari agiye kubonana n’Imana maze akabonerayo byinshi bitandukanye, harimo no kuba intumwa Petero yarashatse kumurongora.  Abagabo n’abagore babana batarasezeranye mu murenge bahawe akato mu guhabwa serivise

 

Uyu mupasiterikazi amashusho ye amaze igihe ari gucicikanya ku mbuga nkoranyambaga agaragara ubwo yatangazaga uko yageraga mu ijuru agasanga Petero ku rugi nuko akamwitegereza cyane, agahita amubwira ko ari mwiza bityo akamusaba ko amugira umugore (amurongora) bikarangira uyu mugore amwangiye.

 

Mu butumwa akunda gutanga, uyu mugore akunze kugaragaza ko afite imbaraga nyinshi zinshingiye ku bitangaza Imana ikunda kumukorera buri gihe, gusa nyuma yo gusakara kw’aya mashusho, leta ya Tanzania yatanze itegeko ribuza itangazamakuru cyane cyane ama radio n’ama television gutangaza ibijyanye n’imyemerere ku madini n’amatorero kuko biteza urujijo mu baturage.

 

Mu myaka yashize, uyu mugore yigeze gufungwa ubwo inkiko zari zaramukatiye imyaka ibiri azira gutambamira inzego z’umutekano ubwo zakoraga iperereza murugo iwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.