Umupfumu Rutangarwamaboko yaterekereye abazimu mu Muganura (Amafoto)

Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga n’umufasha we, Umuziranenge Sana Cynthia, bakoze umuhango wo gutura igitambo cy’umuterekero Abazimu b’u Rwanda kuri uyu kane tariki ya 4 Kanama 2023 mu rugo rw’aba bombi ku Gisozi bizihizanya n’inshuti n’abavandimwe umunsi w’Umuganura.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abasanzwe baba hafi uyu muryango, inshuti, abavandimwe ndetse n’Abahanzi gakondo barimo abasizi, Tuyisenge, Murekatete ndetse na Kibasumba. Hari n’itorero Ababeramuco ryatangijwe na Mushabizi, abakirigitananga barangajwe imbere na Nzayisenga Sophia, ndetse n’itorero gakondo rya Icyusa gakondo.

Iki kiganiro cyagarukaga ku mateka y’Umuganura cyakozwe na Rutangarwamaboko ndetse na Prof. Nyagahene usanzwe uzwiho kuba intyoza mu mateka nyarwanda no kumenya ikinyarwanda kidafunguye. Uyu munsi wo kwizihiza Umuganura kwa Rutangarwamaboko wari wahaye inyito ya ‘Umuganura mu Bicumbi, kwa nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda [Rutangarwamaboko].

Mu kiganiro giherekeza uyu munsi, Nyagahene yagaragaje ko Umuganura ari umunsi ukomeye, avuga ko ari umunsi wuzuza amateka y’u Rwanda kuva kuri Gihanga, ni ikibariro cy’amateka y’u Rwanda. Niwo werekana umwaka w’u Rwanda. Iyo bavugaga ko umwami amaze imyaka 20 ku ngoma, yabaga aganuye imiganura 20.

Nyagahene yakomeje agaragaza ko abazungu bataravanga ibintu, umuganura ari wo watangiraga umwaka w’Abanyarwanda. Rutangarwamaboko yavuze ko ubundi iyo bavaga mu Muganura, bahavaga bajya gushaka amasuka yo kujya gutangira kurimira undi mwaka cyane ko umwaka watangiraga muri Nzeri.

Rutangarwamaboko yavuze ko Umuganura wagakwiye kuba igihe cyo gusangira ariko byanashoboka ukaba n’igihe cyo gufasha. Ati “ikindi gihe niduterana nibura tuzavuge ko twubakiye umuntu inzu atayigiraga. Aho muzandeme amaboko.”

Rutangarwamaboko ni umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, ni umuganga wabyigiye akanabigiraho Umurage, ni umushakashatsi ndetse n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo [Filozofiya] n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.

Inkuru Wasoma:  Polisi y’u Rwanda yahishuye impamvu impanuka z’abanyonzi zagabanyutse cyane

IGIHE

Inkuru Wasoma:  Abayobozi barashinjwa kwiba umuceri ugenewe abanyeshuri

IGIHE

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved