Nyuma y’uko kuwa 2 Nzeri 2023 Rurangirwa Wilson abantu benshi bazi nk’umupfumu Salongo yasabye anakwa umugore we Muzirankoni Joseline bamaze imyaka 11 babana nk’umugore n’umugabo, Salongo yaje gusezerana n’umugore we mu rusengero. Aba bombi bafitanye abana babiri.

 

Abantu benshi batunguwe no kubona uwitwa umupfumu asezerana mu rusengero. Basezeraniye kuri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara, icyakora nubwo basezeranijwe n’umudivantisiti ariko indirimbo zahacurangiwe ni izisanzwe zikoreshwa muri Kiliziya Gatorika mu birori by’ubukwe.

 

Bahanye indahiro idasanzwe mu masezerano, hari aho bageze bagira bati “Ndagusezeranya ko kubwo uyu mwishywa unyambikiye imbere y’Abakurambere bacu, abakuru n’abato bariho, ntazagutenguha nkubabariza umutima. Imana y’I Rwanda n’ahandi yakire uyu mutima nkweguriye, ndi uwawe na we ukaba uwanjye kugeza dusoje.”

 

Ubwo abageni bari barangije guhana isezerano ryo kubana, hacanwe buji ebyiri zari hafi y’urupapuro rwanditseho amagambo basomye bahana isezerano, imwe ihabwa umugore indi ihabwa umugabo. Pasiteri wabasezeranyije yasabya Salongo gufata buji imwe akayizimya akabona kuyiha uwari umubereye umubyeyi ndetse akurikizaho amagambo yamusabye gusubiramo. Niko byagenze no ku mugore. Bagize bati “Nshenye urw’iwacu ngiye kubaka urwanjye.”

 

Ubusanzwe iyo abageni basezeranye, bimenyerewe ko impeta bambikwa ijya ku rutoki rwa kabiri uturutse ku gahera ku kiganza cy’ibumoso. Impeta Salongo yambitswe yayambaye ku gahera ku kiganza cy’ibumoso.

 

Mbere yo kwakira abitabiriye ubukwe bwe, Salongo uzwi nk’umupfumu yabanje kujya mu gikari aho yise ‘Inzu y’I bwami’ asa nk’ukora imihango idasanzwe, abona kuza kwakira abantu bari bitabiriye ubukwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved