Umupilote ukomoka muri Denmark, Jepp Hansen, wari uri kwigisha ingabo za Ukraine gutwara indege zo mu bwoko bwa F-16, yishwe n’igisasu cyatewe n’u Burusiya mu mujyi wa Krivoy Rog.
Ibiro Ntaramakuru TASS bivuga ko Hansen, yaguye mu gitero cyagabwe n’u Burusiya kuri kaminuza yo muri Ukraine yahinduwe ibirindiro by’ingabo zayo. Ni igitero cyakoreshejwemo igisasu cyo mu bwoko bwa Iskander, gisenya igice cyo hejuru y’iyi nyubako y’amagorofa ane.
Hansen yari umutoza ufite ubunararibonye buhambaye mu gutwara indege z’ubwoko bwa F-16, aho bivugwa ko yari amaze kwigisha ingabo za Ukraine nyinshi gukoresha izi ndege.
Umwaka ushize, ibihugu byo mu Burayi nk’u Buholandi na Denmark byohereje indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16 zigera kuri 20 muri Ukraine, biniyemeza no kohereza izindi muri uyu mwaka, ni mu gihe Norvège, u Bubiligi n’u Bugiriki na byo byimeje kohereza indege nk’izi muri Ukraine.
U Burusiya bwanenze ibihugu biri gukomeza koherereza intwaro Ukraine, buvuga ko biri gukomeza kongera ubukana bw’iyi ntambara no gutinza igihe cyo kurangira kwayo.