Umupolisi w’umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melissa Mercado, ari mu mazi abira nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimo y’umuraperi S-Quire yitwa ’Doin That’ yambaye ikariso izwi nka G-string.
Aya mashusho yasakaye yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bayobozi batandukanye muri Polisi ya New York, NYPD, uyu mukobwa amaze imyaka irindwi akorera.
Bamwe bavuga ko atubashye umurimo asanzwe akora wo kuba umupolisi abandi bakavuga ko ari ubuzima bwe bwite bakavuga ko mu gihe atari mu kazi, agomba kubaho uko ashatse.
Umwe mu bayobozi bo muri Polisi yabwiye The New York Post ko ayo mashusho yatumye hibazwa ku cyo Mercado akora nyuma yo kuba umupolisi.
Ati “Niba yabikoreye amafaranga, niba ari akandi kazi ko kuruhande, aho asanzwe akora bagomba kumenya ibyo byose.”
Uyu muyobozi avuga ko nubwo Mercado yasabwe kugaragaza indi mirimo akora ku ruhande, ibyo yakoze ntaho bihuriye no kuba ari umupolisi.
Mercado winjiye mu bijyanye n’umutekano mu 2018 ntaragira icyo atangaza kuri ibi ndetse na NYPD ntiremeza ko ari gukorwaho iperereza.
