Umupolisi wishe Abashinwa babiri yakatiwe igihano cy’urupfu

Urukiko rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwa Mwene-Ditu ruherereye mu Ntara ya Lomami, rwakatiye Umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica Abashinwa babiri.

 

Mutombo uzwi nka Méchant Méchant yarashe aba Bashinwa bakoreraga sosiyete Crec 6, tariki ya 1 Mutarama 2025, bapfa inyama z’umwaka mushya. Yahise ahunga, nyuma afatwa n’abashinzwe umutekano.

 

Inkuru Wasoma:  Ndayishimiye yatangaje ikintu gikomeye kizajya gikorerwa umuntu uzagaragaza ko ari umutinganyi mu gihugu cye

Igihano uyu mupolisi ufite ipeti rya ‘brigadier en chef’ yakatiwe cyakiriwe neza n’abarimo abakozi ba Crec 6 isanzwe ivugurura umuhanda munini wa RN1, ndetse n’ubuyobozi bw’igisirikare.

 

Mu gihe Mutombo ategereje igihano, yajyanywe gufungirwa mu kigo cya gisirikare. Yari aherekejwe n’abarimo umuyobozi w’akarere ka 21 ka gisirikare, Gen John Tshibangu.

 

Mutombo Kanyemesha yarafashwe nyuma yo gutoroka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka