Umupolisi ukomoka i Yeovil mu Majyepfo y’u Bwongereza, Liam Reakes, yahimbye amayeri yo kujijisha abayobozi be ngo batekereze ko akora cyane iyo ari mu rugo akajya yandika ingomajwi ya ‘z’ ubudahagarara.
Hagati ya Kamena na Nzeri 2024, Liam Reakes yashyiraga ikintu kuri bouton [soma buto] y’ingombajwi ya “z” kuri mudasobwa ye, ku buryo abayobozi be babonaga mudasobwa ye iri mu kazi, ariko nyuma biza gutahurwa ko hari amasaha arenga 100 yapfushije ubusa abeshya ko ari mu kazi.
Uyu mugabo yatahuwe n’ubugenzuzi bw’imbere mu kigo bwabaye muri Nzeri 2024, bwerekanye ko yandikaga ku muvuduko urenze cyane uw’abandi bakozi bakoraga akazi kamwe.
Uyu mupolisi yahamwe n’icyaha cyo “kudakora akazi uko bikwiye”. Iyo ataza kuba yarasezeye mu kazi ke yari guhita yirukanwa. Ubu yahanishijwe kutazongera kwakirwa muri polisi.
Liam Reakes utaritabiriye iburanisha nyuma yemeye ko yajyaga afungura paji iriho ubusa agakora ku buryo ingombajwi ya ‘z’ yiyandikaho nk’amasaha ane cyangwa anarenga ariko ahakana ko atashakaga kuyobya uburari ko yakoraga.
Polisi ivuga ko kubera ayo mayeri, mudasobwa ye yahoraga yerekana ko “iri mu kazi”, kandi ko byamworoheraga guhita asubiza ubutumwa cyangwa ibindi byose akeneweho.
