Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mata 2024, umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda wari uri mu kazi ke yahagaritse imodoka kugira ngo asuzume ko yujuje ibyangombwa, nyuma y’uko uwari uyitwaye ahagaze yahise ayatsa maze aramugonga, amuta aho.
Ibi byabereye mu murwa mukuru w’u Burundi, i Bujumbura hepfo gato y’ahahoze isoko rikuru hafi n’ahakorera Croix -Rouge. Abari aho babwiye Kazoza FM dukesha iyi nkuru ko uyu mupolisi yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Probox igahagarara akanya gato yarangiza igahita igonga uyu mupolisi.
Aba bakomeje bavuga ko uwari utwaye iyi modoka yagonze uyu mupolisi agisigara agaramye hasi aho yasigiwe ibikomere n’iyi modoka. Icyakora n’ubwo uyu mushoferi yagonze uyu mupolisi ashaka gucika, ntibyaje kumuhira kuko ageze imbere gato yahise ahagarikwa n’abaturage babonye ibyo yari amaze gukorera ushinzwe umutekano.
Kuri ubu uyu mushoferi yashyikirijwe inzego zibishinzwe mu gihe uwagongewe mu kazi we yahise atangira kwitabwaho mu Bitaro byo by’i Bujumbura nk’uko polisi yo muri iki gihugu yabitangaje. Mu gihugu cy’u Burundi, Polisi y’aho ivuga ko mu mezi 6 gusa habarurwa abapolisi 37 bamaze kugongwa bari mu kazi kabo mu gihe 2 muri bo bahise bitaba Imana.