banner

Umupolisi yakoze akantu gafatwa nk’igitangaza ubwo yarwanaga n’ibisambo abamubonye bamusabira kuzamurwa bamusingiza.

Kuri uyu wa 27 mutarama 2023 hamenyekanye inkuru y’abagabo batatu bafashwe nk’ibisambo ubwo bavaga kuri bank bafite amadorari y’amakorano hakaza kuboneka umugore umenyamo umwe agahita atangaza ko yamwibye million 2 ubwo yavaga kuzibikuza n’ubundi muri iyo bank akamwirukaho agamije kumuryoza amafranga ye.

Ubwo yaganiraga na BTN TV uyu mugore yavuze ko akibona uyu mugabo asohotse muri bank akinjira mu modoka hamwe na bagenzi be, yahise yegera umu motari amusaba ko yakwiruka kuri iyo modoka agafata uwo mugabo, gusa umu motari nawe akamubwira ko bitaba ari byiza ahubwo bagenda bihuta bakarenga kuri iyo modoka ahubwo bagasaba polisi ubufasha akaba ariyo itangira iyo modoka.

Uyu mu motari yakomeje avuga ko yageze k’umu polisi akamusaba guhagarika imodoka, aribwo iyo modoka bari barenzeho yahageze ubundi umu polisi arayihagarika gusa uwo mugabo wibye umugore atangira guhatiriza utwaye ko bakomeza kugenda, aribwo umu polisi yarwanye inkundura kugira ngo agree kuri contact y’imodoka bigoranye akaza kuyigeraho ariko barwanye urugamba rukomeye rwo kuyirwanira.

Uyu mu polisi yahise avana aba bagabo mu modoka abambika amapingu ari nabwo itangazamakuru ryahise rihagera bagatangira kwisobanura bahakana ko Atari abajura ariko baje gusanganwa amadorari menshi y’amakorano buri wese akajya avuga ko Atari aye, n’uwari utwaye akaza kuvuga ko we bari bamuteze ariko yabazwa niba asanzwe atarwa abagenzi akabihakana.

Inkuru Wasoma:  Mu magambo akomeye Ingabire Immacule agereranije Mutesi Jolly mu yindi sura igihe yaba ariwe wagambaniye Prince kid.

Ubwo ababonye baganiraga n’umunyamakuru wa BTN TV batangaje ko uyu mu polisi yakoze akazi gakomeye, umwe yagize ati “ njyewe rwose uyu mu polisi ndamusabira akantu ku rutugu kubera ibintu akoze, ahubwo wagira ngo nibwo akiva ku ikosi kuko akoze ibintu birenze cyane, akwiriye agashimwe kuko aba bajura bari kugenda.”

Bakomeje babihurizaho bose ko uyu mu polisi akoze akazi gakomeye akoresheje ubuhanga bwa gi polisi banasaba ko yahabwa akantu k’ishimwe kubera ubuhanga bwe. Ikibazo cy’ubutubuzi mu mugi wa Kigali kimaze kuba akamenyero kuko ni kenshi hakunda kuvugwa abibwe batazi uburyo bibwemo, gusa nanone leta ikaba yarabifatiye ingamba zikomeye zo kubihagarika nubwo ababikora nabo bakomeza kwiyongera bivugwa ko biterwa n’ibura ry’akazi muri iki gihe.

Dore ibyabaye k’umushoferi wagiye gusaba polisi serivise yasinze byatanze isomo rikomeye ku bandi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved