Kuri uyu wa 11 mata 2023 umusore witwa Dusabe Albert yarashwe na polisi ubwo yashakaga gusingira umu polisi ngo amwambure imbunda. Uyu musore yari amaze atawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwica umwarimu wigishaga muri kaminuza witwa Muhirwe Karoro Charles aho uyu mwarimu umurambo we wasanzwe ku muhanda yakuwemo amaso yanaciye ururimi. Uburyo abacuruzi b’I Kayonza bicishije bagenzi babo kugira ngo basigarane imitungo
Kuwa 5 mata 2023 uyu musore Dusabe ubwo yagezwaga mu nzego zishinzwe umutekano yemeye ko yicuganye umu mwarimu ubwo yari yahawe amafranga ibihumbi 300 n’uwitwa Lambert, ngo washakaga ko Muhirwe apfa kubwo kuba barigeze gupiganirwa isoko akarimutwara.
Muri iki gitondo cyo kuwa 11 mata 2023 nibwo Dusabe yari ajyanye n’inzego z’umutekano kwerekana aho yakoreye icyaha n’uko yagikoze, bagenda nibwo yashatse kwaka imbunda umu polisi undi na we ahita amurasa arapfa. Berekezaga aho yakoreye icyaha mu mudugudu wa Musengo, akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza akarere ka Muhanga.
Dusabe yavuzweho kuba ari igisare mu buzima busanzwe ndetse no kuba akunda kwuka abantu inabi, ubwo yafatwaga akekwaho kwica uyu mwarimu bamusanganye amaraso umubiri wose ndetse abaturage bamurakariye bidasanzwe. Uyu musore akimara kuraswa mu gitondo abaturage ubwo bajyaga mu mirimo yabo aho yarasiwe hari hakiri umurambo we ndetse hariho n’imigozi ibuza abantu kumwegera.