Ku wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, umupolisi witwa CPL Simon Kitonga wo mu gihugu cya Kenya, yiyahuriye kuri sitasiyo ya Polisi ya Timau, nk’uko bivugwa yiyahuye akoresheje imbunda ahita apfa nyamara asiga yandikiye umukunzi we urwandiko amubwira ko ari we ubiteye byose nk’uko iyi nkuru tuyikesha Kenyans.co.ke.
Amakuru avuga ko uyu mupolisi yiyahuriye mu macumbi y’aho babaga, ndetse yabikoze amaze umwanya muto asezeye ku mukobwa bakundanaga akoresheje inyandiko yamwandikiye amumenyesha ko ari we umuteye kwiyahura.
Kugira ngo amakuru amenyekane ko uyu mupolisi yiyahuye, ubuyobozi bwa Polisi yo mu karere ka Buuri West bwatangaje ko bwumvise urusaku rw’isasu yirashe ubwo yiyicaga, bumva ruri guturuka kuri sitasiyo kuko yakoresheje imbunda y’akazi. maze bahageze baje gutabara basanga umurambo we uryamye mu maraso hasi, iruhande rwe hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.
Urwego rushinzwe gukora iperereza ku byaha muri Kenya (CSI) nyuma yo kugera ahabereye kwiyahura batangiye iperereza, ndetse Polisi yatangaje ko uyu mugabo yarashe isasu mu gutwi kumwe rigahinguka mu kundi, muri uru rwandiko yasize nyuma y’uko yiyahuye yatangaje ko yababajwe cyane n’umukunzi we bahujwe n’undi muntu.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nanyuki. Kugeza ubu mu gihugu cya Kenya hamaze kubarurwa Abapolisi 12,000 bahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse bamwe bahura n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’ubundi buterwa n’ibibazo by’imibanire mu miryango yabo.