banner

Umupolisi yirashe asiga avuze amagambo ateye agahinda

Kuwa 23 gicurasi 2023, mu karere ka Rulindo humvikanye amakuru y’umupolisi wirashe amakuru avuga ko yiyahuye. Umwe mu babonye biba yavuze ko umupolisi wo kuri sitasiyo ya Ntarabana mu karere ka Rukindo yirashe arapfa. Amakuru avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwahageze bagakora iperereza.

Nyakwigendera yari umusore muto w’imyaka 24 y’amavuko, akaba yarize ku ishuri rya ETK mu karere ka Burera. Hari uwo yasize asezeye amuha terefone ye amubwira ko ayigeza ku inshuti ye, akaba no mubo yasezeye agaragaza ko ari inshuti cyane. Yasize amubwiye ati “icyo kintu kirihutirwa cyane, uzayihe (…) ntabwo nkubwiye ngo uzayihe umuvandimwe wa njye.

Andi magambo nyakwigendera yabwiye inshuti ze asa n’uzisezera, abwira abantu bamugiriye akamaro bose ko yabakundaga, n’abo bamenyaniye mu masomo ya gipolisi akabasezera. Hari n’aho agaragaza kwiheba agira ati “muri ubu buzima nta byishimo byinshi nasanzemo, ariko bikeya nagize wabigizemo uruhare (yasaga n’ubwira inshuti ye).

Inkuru Wasoma:  Rutsiro: Hatanzwe igisubizo gishimishije ku babyeyi bavuga ko bavana abana mu ishuri kubera inzara

Mubo yasezeye harimo n’umubyeyi we yabwiye ati “ndagukunda mama wambereye intwari cyane, sibabona byinshi nakubwira ariko umbabarire.” Yasabye inshuti ze kugira intego ku isi. Ati “icyo nagira ngo mbabwire guys, ba hano ku isi ufite intego kuko kutagira intego biganisha ku rupfu, kandi mwirinde guhemuka by’umwihariko amafaranga ntagatume uhemuka.”

Umuvugizi wa polisi CP JB Kabera yemeje amakuru avuga ko hari umupolisi wirashe ariko bakaba bataramenya impamvu yiyahuye, bakaba bakirimo gukora iperereza. Nta wabashije kumenya impamvu nyakwigendera yirashe kuko no mubyo yasize avuze nta mpamvu yagaragaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved