Umupolisi yishe arashe umusore w’imyaka 24 amuziza umukufi yari yambaye

Mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2024, ni bwo umusore witwa Ndihokubwayo Jonathan wari ufite imyaka 24 y’amavuko wari utuye muri Komine Isare mu Ntara ya Bujumbura mu Burundi yishwe arashwe n’umupolisi, nyuma yo gushaka kumwambura umukufi yari yambaye mu ijosi, undi akagerageza kwirwanaho.

Amakuru avuga ko ubwo uyu musore yari ari mu nzira ataha we na bagenzi be bavuye mu bukwe ahitwa i Muyinga, banyuze ku bantu batazi barabatuka ngo bagiye batabasuhuje. Babasabye imbabazai bagira ngo birarangiye barakomeza ariko bigiye imbere gato basanga babatangiye bashaka kubambura telefone zabo.

Umwe muri abo bantu yahise afata Ndihokubwayo mu ijosi ngo anamwambure umukufi uhenze yari yambaye ariko undi agerageza kwirwanaho undi ahita amurasa mu gahanga akoresheje imbunda ya pisitori ahita apfa.

Inkuru Wasoma:  Umunyeshuri yatawe muri yombi akekwaho gukopera ikizamini cya Leta

Akimara kumwica yirutse no kuri ba bandi bari kumwe abarasa ariko arabahusha ku buryo polisi yabashije gutabara ibajyana ku bitaro. Abo bapolisi babashije gufata uwakoze iryo bara basanga na we ni umupolisi ucunga umutekano w’umuyobozi bivugwa ko ari Minisitiri ariko utavuzwe uwo ari we.

Kuri ubu uyu mupolisi utatangajwe amazina yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kemenge gusa bene umuntu basabye ko yahita acirwa urubanza vuba agahanwa kuko bafite impungenge ko aza guhita arekurwa kuko aziranye n’abategetsi bakuru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved